ubwo hatangazwaga amanota ya batsinze ibizamini bya Leta kuri uyu wa gatanu taliki 11 nzeri 2026 Ufimana Germaine yatsinze ku kigero cyo hejuru aho yagize amanota 88.47% ndetse akaba yujuje amasomo 5. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubona ibisubizo, Germaine yagize ati:
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere ( Meteo Rwanda ) cyatangaje ko imvura igiye gutangira kugwa aho Mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Nzeri 2026 kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 20 mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 10 na 64, ikaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa mu Ntara y’Iburengerazuba, mu bice byinshi by’Intara y’Amajyaruguru n’iby’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru, naho ibice bisigaye by’Igihugu hateganyijwe imvura iri munsi gato y’isanzwe igwa muri iki gice. Imvura isanzwe igwa mu gice cya kabiri cya Nzeri iri hagati ya milimetero 11 na 64. Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi ibiri (2) n’ine (4) bitewe n’imiterere ya buri hantu. Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 33, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 19. Ubushyuhe buteganyijwe buri hejuru gato y’impuzandengo y’ubusanzwe buboneka muri iki gice. Impuzandengo y’ubushyuhe bwo hejuru busanzwe buboneka mu gice cya kabiri cya Nzeri iri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 32, naho iy’ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 18. Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe no gufasha gusubirana imibereho abahoze ari abarwanyi (RDRC), yashikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu abahoze ari abarwanyi b’Abanyarwanda 190, bari bamaze igihe baba mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri 94,33% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Musenyeri Dr. Gahima Manasseh yatorewe kuyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR), asimbuye Arkiyepiskopi Dr. Laurent Mbanda, wari muri izo nshingano. Amatora y’Umuyobozi Mukuru wa EAR, yabereye ku cyicaro gikuru cy’iri torero kiri i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu, tariki 11 Nzeri 2026. Amakuru agera ku Inumanews avuga ko umuhango wo gusengera Musenyeri Dr. Gahima Manasseh no kumushyira ku mwanya wa Arkiyepiskopi w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda uteganyijwe ku wa 25 Ukwakira 2026, ukazabera muri Camp Kigali.
Perezida Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu nama yabereye mu Ngoro ya Perezida w’u Bufaransa, Élysée Palace.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri ( NESA) cya menyesheje , Abanyeshuri , Abarimu , Abayobozi b’amashuri , Ababyeyi ndetse n’abafatanyabikorwa ko amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 ko amanota atangazwa kuri uyu wagatanu 11 Nzeri , saa munani z’amanywa (2:00Pm) .
Abayobozi bo muri Ukraine bavuga ko abantu batanu bishwe naho abandi 67 barakomereka ubwo indege nto y’intambara itajyamo umupilote ( ‘drone’) y’Uburusiya yarasaga ku iduka rinini ryo mu mujyi wa Pavlohrad, mu karere ka Dnipropetrovsk, mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Tungurusumu ni umuti w’igitangaza, ni antibiyotike ikomeye cyane mu rwego rwo hejuru! Kurya tungurusumu buri munsi bifitiye akamaro umubiri wacu cyane. Tungurusumu zibarizwa mu muryango umwe n’ibitunguru witwa allium. Zikoreshwa mu guhumuza no kuryoshya ibiryo, si ugutanga uburyohe gusa kuko buriya ni umuti ukomeye cyane urinda umubiri wacu indwara nyinshi; izikomoka kuri bagiteri, imiyege, kubyimbirwa, gusukura umubiri no kwica bagiteri.
Talent Rising Sound Africa ( Tarisa) ni urubuga rw’umuziki rwashinzwe ku wa 05 Gicurasi 2026 na Kevin Boston, afashijwe na Iriho Honore, ni inzu igamije guteza imbere impano z’abahanzi no kubafasha guhindura ibitekerezo byabo mu guhindura imikorere yu muziki wabo .
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026, inkongi y’umuriro ikomeye yangije ku buryo bukomeye inzu nyinshi z’abantu ziri mu gace ka Cimpunda, muri komini ya Kadutu, mu mujyi wa Bukavu. Uwo muriro wakomeje kuba mwinshi ugera no mu mashuri abiri yari hafi y’aho harimo Ishuri Ribanza rya Mosala, muri komini ya Kadutu, n’Ishuri Ribanza rya Nongo, muri komini ya Bagira
Abanyeshuri 20 bapfuye, mu gihe abandi bantu benshi bakomeretse bikomeye mu nkongi y’umuriro yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Nzeri, kuri Avenue Funu B, i Kasheke, mu gace ka Chimpunda, mu mujyi wa Bukavu, muri Kivu y’epfo nk’uko imibare y’agateganyo yatangajwe n’abayobozi baho ibigaragaza.
Kuri uyu wa kane umuvugizi wa Afc/M23 Lawrence Kanyuka yatangaje ko bagabweho ibitero bitandukanye mubice bitandukanye , mu magambo ya Kanyuka yagize ati:
Umuhanzi n’umuraperi w’Umunyamerika Faheem Najm, uzwi nka T-Pain, yongeye kurega kompanyi ya Konvict Entertainment ya Akon, ayishinja kumuberamo ideni rya 489,047 by’amadolari y’amafaranga ya royalties atarishyuwe ku ndirimbo ze.
Nibura abantu 19 bamaze guhitanwa n’indwara ya Mpox kuva iki cyoroze cyemezwa muri Kenya hakaba hashize amezi atatu, nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze muri iki cyumweru na Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya.
Nibura abantu batanu bapfuye, mu gihe abandi 87 bari gushakishwa kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa kane 10 Nzeri nyuma y’uko ubwato butwara abagenzi bufashwe n’inkongi y’umuriro mu gace ka Palawan muri Philippines, mu gihe abagenzi n’abakozi 42 bari bamaze gutabarwa. Abashinzwe umutekano wo ku nyanja bakomeje ibikorwa byo gushakisha no gutabara, mu gihe Abayobozi bavuze ko imibare ishobora guhinduka mu gihe bagikora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi. Nibura abantu batanu bapfuye, mu gihe abandi 87 bagishakishwa nyuma y’uko inkongi y’umuriro yadutse mu bwato muri aka gace gakurura ba mukerarugendo mu ntara ya Palawan muri Philippines, nk’uko ubuyobozi bushinzwe umutekano wo ku nyanja bwabitangaje ku wa Kane. Ubuyobozi bushinzwe umutekano wo ku nyanja bwatangaje ko inkongi yibasiye ubwato bwa M/V June Aster ku mugoroba wo ku wa Gatatu, buri nko ku bilometero 2.2 uvuye ku nkombe,abayobozi batangaje ko imirambo y’abantu batanu yamaze kugezwa ku ku nkombe.
Mu ruzinduko ruhuriweho rw’akazi, Guverineri wa Kivu Y’aruguru Bahati Musanga Erasto, na Guverineri wa -Kivu Y’epfo Patrick Busu Bangwi, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Nzeri 2026, bageze I Lumbishi, muri Teritwari ya Kalehe, aho bakiriwe n’imbaga nyamwinshi y’abaturage
Igikomangoma Edward Rukidi Kijanangoma cyatoranyijwe nk’Umwami mushya wa Tooro, asimbura nyakwigendera Omukama Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV uherutse kwitaba Imana. Itangazo ryagiye hanze ku mugoroba wo ku wa Gatatu rivuye mu Ngoro ya Karuziika, rishyizwe hanze n’umuryango w’ibwami wa Babiito. ndetse rivuye no mu biro bya Musuuga, umuyobozi w’umuryango w’ibwami wa Babiito, ryavuze ko Igikomangoma Edward cyatoranyijwe na komite igizwe n’abantu 21 yashyizweho n’abagize umuryango wa Babiito kugira ngo igenzure gahunda yo gushaka uzasimbura Umwami, nyuma y’urupfu rw’Umwami Oyo.
Abarundi bagera kuri 600 bari ku mupaka wa Kenya na Tanzania bashyizwe mu mamodoka ya Tanzania kugira ngo basubire iwabo, nkuko byavuzwe nuhagarariye Abarundi baba muri Kenya.
Kuryama wambaye ubusa, ukuri cg uko wavutse, bifitiye umubiri akamaro gatandukanye ndetse byongera imikorere myiza y’ingingo zitandukanye ku buryo butangaje. Kuryama amasaha ahagije bigufasha kwirinda ibibazo bitandukanye biterwa no kutaryama cg kuryama amasaha macye.
Aliqu justo et labore at eirmod justo sea erat diam dolor diam vero kasd
Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.