Kuri uyu wa kane umuvugizi wa Afc/M23 Lawrence Kanyuka yatangaje ko bagabweho ibitero bitandukanye mubice bitandukanye , mu magambo ya Kanyuka yagize ati:
Kuva saa 5h00 za mu gitondo kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026, ingabo zishyize hamwe zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zakajije ibitero mu bice byinshi bituwe cyane biherereye ku mupaka w’uduce twa Masisi na Walikale, birimo Ihula, Malemo, Minjenje, Kibati n’ahandi hatandukanye.
Imirwano iracyakomeje mu gihe twatangazaga iyi nkuru. iyi mirwano kandi yatumye abaturage benshi bahunga ingo zabo,aho basize amazu n’ibyabo kugirango bakize ubuzima bwabo buri mu kaga .
Ahagana saa 7h00 za mugitondo , izo ngabo kandi zatangije igitero muri Buhimba no mubindi bice , mu territoire ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru. Icyo gitero kirimo gukorwa n’ingabo zirwanira ku butaka, aho bari gukoresha ibisasu bya mortier bya mm 82 ndetse n’imbunda za mitrailleuse za mm 12.7.
Uku kwiyongera gushya kw’imirwano kurushaho kuzamura ubukana bw’ibibazo by’umutekano kandi kubangamira ibikorwa byo kugeza ubufasha bwa kimuntu ku baturage. Bituma ingendo z’imiryango n’abakozi batanga ubutabazi zigorana cyane, ndetse rimwe na rimwe zikaba zishobora guteza akaga, mu gihe bakomeje kugerageza gutanga ubufasha ku baturage bagizweho ingaruka.
AFC-M23 ikomeje kugaragaza impungenge zikomeye ku bwicanyi bukorerwa abaturage ba Congo n’ingabo zishyize hamwe zishyigikiye Kinshasa, kandi yongeye gushimangira ko yiyemeje mu buryo budasubirwaho kurengera no kurinda abaturage, ikoresheje uburyo bwose bukenewe.
Ibi bitero bigabwe nyuma yuruzinduko rwa Ba guverineri bombi uwa kivu y’epfo nuwa kivu y’aruguru bagiriye I Lumbishi muri Kalehe kuri uyu wagatatu 9 nzeri.

