Advertisement
Bukavu Abanyeshuri 20 baguye mu Inkongi y’umuriro

Bukavu Abanyeshuri 20 baguye mu Inkongi y’umuriro

Abanyeshuri 20 bapfuye, mu gihe abandi bantu benshi bakomeretse bikomeye mu nkongi y’umuriro yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Nzeri, kuri Avenue Funu B, i Kasheke, mu gace ka Chimpunda, mu mujyi wa Bukavu, muri Kivu y’epfo nk’uko imibare y’agateganyo yatangajwe n’abayobozi baho ibigaragaza.

Abanyeshuri bigaga mu mashuri ya Ujamaa na Furaah bari mu bahitanywe n’iyi nkongi. Amakuru yatangajwe n’abari aho avuga ko bamwe muri bo bapfiriye mu muvundo, ubwo bageragezaga guhunga umuriro.
Abandi bantu, cyane cyane abanyeshuri,  bibasiriwe ni kibatsi cy’umuriro  bajyanwa mu bigo nderabuzima.

Ababonye iyi nkongi bavuga ko abanyeshuri benshi, bagera muri za mirongo, bakiriwe mu bitaro byo muri uyu mujyi.
Iyi nkongi, bivugwa ko yatangiye ahagana saa mbili za mu gitondo, yibasiye kandi amazu menshi yo kuri Avenue Funu B. Amakuru aturuka ku bari aho avuga ko amazu menshi, agera muri za mirongo, yagezweho n’uyu muriro.

Abayobozi baho bageze ahabereye iyi nkongi kugira ngo basuzume ubukana bw’ibyangijwe ndetse n’uko abahuye n’iyi mpanuka bafashwa byihuse .

Umuryango wa sosiyete sivile wo muri ako gace uvuga ko kugeza ubu nta mpamvu y’uyu muriro iramenyekana.
Ku rundi ruhande, amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abanyeshuri bavuga ko bapfuye. Icyakora, ayo mashusho yonyine ntashobora kwemeza umubare w’abapfuye, kandi ayo makuru ntaremezwa n’abayobozi.

Editor Editor
32 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.