Umuhanzi n’umuraperi w’Umunyamerika Faheem Najm, uzwi nka T-Pain, yongeye kurega kompanyi ya Konvict Entertainment ya Akon, ayishinja kumuberamo ideni rya 489,047 by’amadolari y’amafaranga ya royalties atarishyuwe ku ndirimbo ze.
T-Pain yatanze ikirego mu Rukiko Rukuru rwa Fulton County muri leta ya Georgia, ku itariki ya 4 Nzeri 2026, nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko.
Izi mpaka nshya zishingiye ku mafaranga angana na miliyoni 1.3 z’amadolari Konvict Entertainment bivugwa ko yakiriye ku mugabuzi w’umuziki (distributor) muri Werurwe 2026. Aya mafaranga aka akomoka ku bicuruzwa by’indirimbo za T-Pain byagurishijwe mu gice cya kabiri cy’umwaka wa 2025.
Uyu muhanzi avuga ko amasezerano y’amajwi yasinyanye na Konvict Entertainment mu 2005 amuha uburenganzira bwo kubona 75% by’amafaranga asigara Konvict yakiriye ku bagabuzi b’umuziki binyuze mu kugurisha ibihangano bye.
Nk’uko bigaragara mu kirego, Konvict yishyuye T-Pain 489,047 by’amadolari muri Kamena, ariko uyu muhanzi avuga ko ayo mafaranga yari kimwe cya kabiri gusa cy’ayo yagombaga guhabwa.
T-Pain avuga ko andi mafaranga yagombaga guhabwa we yimuriwe muri BuVision, indi label ifitanye isano na Konvict ariko itarashyizwe mu baregwa muri uru rubanza. Yavuze ko abamuhagarariye basabwe gukurikirana ayo mafaranga kuri BuVision, ariko ntibabasha kuyabona.
Uyu muhanzi kandi ashinja Konvict Entertainment kuba yararenze ku masezerano yabo ya mbere ndetse no ku bwumvikane bwagezweho mu 2025.
Uru rubanza rushya rubaye ubwa kabiri T-Pain agejeje ikibazo cya royalties ku nkiko arega iyi label.
Mu 2018, T-Pain yari yarareze Konvict Entertainment ayishinja kutamwishyura royalties ndetse n’andi mafaranga yari afitanye isano n’umuziki we. Icyo kibazo cyaje gukemuka mu 2025, aho Konvict yemeye kumuha 114,000 by’amadolari, ariko idahakanye cyangwa ngo yemere ko hari amakosa yakoze.
T-Pain kandi yabwiye urukiko ko yakiriye andi mafaranga ya royalties mu buryo butaziguye avuye ku mugabuzi w’umuziki, ajyanye n’umushinga “Freaknik: The Musical.”

