Perezida Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu nama yabereye mu Ngoro ya Perezida w’u Bufaransa, Élysée Palace.
Baganiriye ku ngingo zirimo gushimangira umubano w’ibihugu byombi, ubufatanye mu nzego zitandukanye ndetse n’ibibazo bireba akarere n’isi muri rusange.
ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yahuye na Perezida Macron mu gitondo cyo kuri uyu wagatanu taliki 11 Nzeri 2026, ubwo yari mu Bufaransa aho yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku by’isanzure ‘International Space Summit’.
Muri ibyo biganiro, abayobozi bombi baganiriye ku buryo bwo gukomeza guteza imbere umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ubufatanye mu nzego zitandukanye ndetse n’ibikorwa by’ingenzi byerekeye iterambere n’imibanire mpuzamahanga.
Perezida Kagame yari i Paris mu Bufaransa mu rwego rwo kwitabira Inama Mpuzamahanga yiga ku by’isanzure yatangiye ku wa 9 Nzeri 2026 ikarangira ku wa 10 Nzeri. Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’u Bufaransa n’u Budage, ihuza abayobozi b’ibihugu na za guverinoma, imiryango mpuzamahanga, ibigo bishinzwe iby’isanzure, abahanga mu bya siyansi ndetse n’abahagarariye urwego rw’abikorera.
Iyi nama yibanze ku hazaza h’urwego rw’iby’isanzure, by’umwihariko uruhare rw’ubukungu bushingiye ku isanzure, ubushakashatsi bwa siyansi ndetse n’imikoreshereze irambye y’ibyogajuru n’ikoranabuhanga ryarwo.

