Advertisement
Ibitero by’indege bya Israel muri Lebanon bihitanye abantu bane

Ibitero by’indege bya Israel muri Lebanon bihitanye abantu bane

Abagore babiri biciwe mu gitero cy’indege cyagabwe i Arab Salim, abandi bantu babiri bicwa n’igitero cyagabwe i Nabatieh al-Fawqa. Ibitero by’indege bya Israel byahitanye nibura abantu bane, abandi 20 barakomereka mu majyepfo ya Lebanon, mu gihe Israel yakomeje ibikorwa byayo bya gisirikare nubwo hari agahenge. Ibyo bitero byatangiye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, bigabwa ahitwa Nabatieh, Arab Salim, Nabatieh al-Fawqa na Kfar Reman, nk’uko ibiro ntaramakuru bya Lebanon, (NNA), byabitangaje. NNA yatangaje ko abagore babiri bishwe, abandi bantu batandatu bagakomerekera mu gitero cy’indege cyagabwe i Arab Salim, nyuma y’uko ingabo za Israel zitangarije ko inyubako yo muri uwo mujyi igomba kwimurwa ku gahato. Ikindi gitero cyagabwe ahitwa Sayyida Masouma Garden muri uwo mujyi, gisenya ibisigaye muri pariki ya komine yari yaragabweho igitero ku munsi wari wabanje. Israel ivuga ko yagabye ibyo bitero mu rwego rwo gusubiza igitero cya Hezbollah cyo kohereza ‘drone’ ebyiri mu birindiro by’ingabo za Israel mu majyepfo ya Lebanon.
Editor Editor
67 1

1 Comments

User Avatar
OMBENI Jean Sep 06, 2026

Baraje bagaruke muri Gaza

Leave a comment

Get In Touch

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com