Ad

Category: All News

View All
Kigali : Police yavumbuye Utubari ducuruza inzoga z’ibyuma zakuwe ku isoko

Kigali : Police yavumbuye Utubari ducuruza inzoga z’ibyuma zakuwe ku isoko Nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage ko hari akabari kitwa Moon Life, gakorera mu Murenge wa Muhima, Akagari ka Nyabugogo, gcuruza inzoga z’ibyuma zaciwe ku isoko mu Rwanda kubera ko zangiza ubuzima bw’abaturage, Polisi ikorera mu Murenge wa Muhima yagiye kugasaka, isanga koko hacururizwa inzoga z’ibyuma z’amoko atandukanye. Hafashwe Konyagi amacupa 28, K-Vant amacupa 26, Bazoka amacupa 3, Kiwingo amacupa 16, Gilbey’s amacupa 6, Bond Seven amacupa 5 na Indiko Gin amacupa 16.

Editor
60
Papa Léon XIV bamusanzemo Kanseri yo mu bihaha

Papa Léon XIV yasanganywe kanseri y’igihaha, nyuma yo kubagwa ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, abaganga bakamukuramo igice cyo hasi cy’igihaha cy’iburyo. Mu itangazo ryasohotse nyuma yo kubagwa, Vatican yavuze ko ibizamini byemeje ko arwaye kanseri yo mu bwoko bwa adenocarcinoma. Ibizamini byakozwe mbere byari byagaragaje ko ishobora kuba ihari, byemezwa ubwo yabagwaga.

Editor
60
Tariki ya 14 Ukwakira

Turi ku wa 14 Ukwakira 2024. Ni umunsi wa 287 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 78 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Editor
70
MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 bafashe imisozi yitegeye umujyi wa Uvira

Amakuru aturuka mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yemejwe n’abaturage bo muri Rubarati, muri Teritwari ya Uvira, aravuga ko abarwanyi ba MRDP-Twirwaneho, ku bufatanye n’ihuriro rya AFC/M23, bafashe imwe mu misozi yitegeye umujyi wa Uvira, ku wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira 2026. Nk’uko amakuru akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga abivuga, agace ka Munanira kafashwe n’abarwanyi ba AFC/M23 bafatanyije na MRDP-Twirwaneho, nyuma y’imirwano bahanganyemo n’ihuriro rigizwe na Wazalendo, FDLR, FARDC ndetse n’ingabo za Tanzania.

Editor
100
Joseph Kabila yashinze umutwe mushya

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yatangajwe ko ari umukuru w'umutwe mushya wa politike na gisirikare, nkuko bikubiye mu itangazo ryasomwe ku wa mbere mu mujyi wa Goma wo mu burasirazuba bw'icyo gihugu. Uwo mutwe w'inyeshyamba, witwa 'Front pour la Refondation de la Nation' (FRN), uvuga ko washinzwe n'abashaka guhuza imbaraga zabo n'amikoro muri gahunda y'igikorwa gihuriweho. Mu itangazo ryasomwe na Claude Ibalanky, wahoze ari umujyanama mukuru ndetse n'ambasaderi wa Perezida Félix Tshisekedi yatumaga mu bihugu binyuranye, ubu akaba akorana n'uwo mutwe, abawushinze bavuze ko intego yabo ari "ukubohora" igihugu. Nta cyo abategetsi b'i Kinshasa bari batangaza ku ishingwa rya FRN.

Editor
80
Tariki 13 Ukwakira

Tariki 13 ni umunsi wa 286 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 79 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Editor
80
Ndahiro Valens Papy agiye gusubira mu rukiko

Umunyamakuru Ndambendore Valens uzwi nka Ndahiro Valens Papy agiye gusubira mu rukiko kuburana ibyaha aregwa birimo gutukanira mu ruhame no gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.

Editor
420
Menya akamaro ko guhoberana ku buzima bwacu

Hari n’abahoberana ari ukugaragaza uburyo bishimanye (umwe yishimiye undi), ndetse bikunze gukorwa n’abari bagiranye amakimbirane nyuma yo kuganira no kubabarirana, nk’ikimenyetso cy’ubwiyunge. Si aho akamaro ko guhoberana kagarukira ahubwo abahanga bagaragaza byinshi umuntu abyungukiramo. 1. Bitera akanyamuneza bikongera urukundo Guhoberana bituma umubiri urekura umusemburo witwa Oxytocin utuma umuntu agubwa neza, akumva atari wenyine, ndetse akibagirwa n’umubabaro yari afite. Abantu barwaye indwara yo kwiheba no kwigunga, kubahobera kenshi ni umuti ukomeye ubavura buhorobuhoro batabizi bakazisanga biyumva muri sosiyete nk’abandi.

Editor
320
Tariki 12 Ukwakira

Tariki 12 Ukwakira ni umunsi wa 285 mu igize umwaka, hasigaye 80 uyu mwaka ukagera ku musozo. Bimwe mu byaranze uyu munsi

Editor
190
M23 yagabweho Ibitero bikomeye , IMasisi na Minembwe

Umuvugizi w'ihuriro AFC/M23 Lawrence Kanyuka yavuze ko ibitero byakajije umurego i Masisi

Editor
560
Abantu 12 bapfuye, abandi 309 barakomereka mu gitero cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Riyadh

Abantu nibura 12 bapfuye , abandi 309 barakomereka mu gitero cyagabwe ku kibuga cy’indege giherereye i Riyadh, umurwa mukuru wa Arabiya Sawudite, nk’uko byatangajwe n’abategetsi baho. Urwego rwa Arabiya Sawudite rushinzwe iby’indege rwavuze ko mu bapfuye harimo Abanya-Arabiya Sawudite bane, Abanya-Bangladesh babiri, hamwe n’abandi bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jordaniya, Palesitine, Siriya, Sudani na Misiri. Ibikorwa byose byahagaritswe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya King Khalid. Nyuma y’icyo gitero, ihuriro ry’ingabo riyobowe na Arabiya Sawudite ryatangaje ko rizagisubiza, rishinja abarwanyi b’Abahouthi kuba ari bo bagiteye, rinavuga ko ari “icyaha cy’intambara”. Abahouthi ntwabo bemera ko ari bo bagabye icyo gitero. Icyakora, uwo mutwe ni wo wari wagabye ibindi bitero kuri icyo kibuga cy’indege ku wa Kane, bihitana abantu batatu ndetse byangiza n’indege imwe. Mu minsi ishize, intambara yarushijeho gukaza umurego hagati y’ingabo za Leta ya Yemen zishyigikiwe na Arabiya Sawudite n’abarwanyi b’Abahouthi, bagenzura igice kinini cy’icyo gihugu. Igitero cyo ku wa Gatandatu ni cyo cyahitanye abantu benshi muri Arabiya Sawudite kuva muri Gicurasi 2015.

Editor
480
Tariki ya 11 Ukwakira

Tariki ya 11 Ukwakira ni umunsi wa 284 w’umwaka ubura iminsi 81 ngo ugere ku musozo.

Editor
240
Musanze: Inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya Goico

Karere ka Musanze ryibasiwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026. Kugeza ubu, icyayiteye ntikiramenyekana, kimwe n’umubare w’abantu bashobora kuba bayiguyemo ndetse n’agaciro k’ibyangiritse.

Editor
170
Bruce Melody yahakanye ibyifungwa rye

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yatangaje ko atafunzwe kandi ameze neza, anyomoza amakuru yari ari amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok avuga ko yatawe muri yombi.

Editor
110
Tariki ya 10 Ukwakira

Turi ku ku wa 10 Ukwakira 2025. Ni umunsi wa 283 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 82 ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kunywa igikoma. Ni n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe. Ukanaba umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igihano cy’urupfu.

Editor
130
Nel Ngabo na Christopher Muneza bagiye guhurira mu gitaramo cyiswe Rwanda Convention

Abahanzi Nelly Ngabo na Christopher Muneza bagiye guhurira ku rubyiniro mu gitaramo cyiswe Rwanda Convention kizabera muri Canada . Ibi byatangajwe n’abategura Rwanda Convention kuri uyu wa 9 Ukwakira 2026, ubwo basangizaga abakurikira ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga integuza irimo amafoto y’abo bahanzi bombi. Mu butumwa bwaherekeje ayo mafoto, abategura iki gikorwa bagize bati: “Turabamenyesha ko abasore banyu aribo Nel Ngabo na Christopher Muneza, bazaririmba muri Rwanda Convention.”

Editor
190
Navi Pillay yegukanye igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel

Navi Pillay yegukanye igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel kubera uruhare rwe mu guharanira amahoro n’amategeko mpuzamahanga Navi Pillay, wahoze ari Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ushinzwe uburenganzira bwa muntu, yegukanye igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel. Akanama gashinzwe gutanga ibihembo bya Nobel muri Noruveje kavuze ko Pillay yahembwe kubera uruhare yagize mu bikorwa byo guharanira amahoro no kubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Editor
120
Ibimenyetso byakwereka ko hari umuntu ugufitiye ishyari

Mu buzima busanzwe bivugwa ko ikiremwamuntu cyaremanywe ishyari ariko risanzwe gusa ikibazo kivuka iyo amarangamutima ahindutse ugasanga rya shyari ntirikiri irisanzwe ahubwo ryavuyemo urwango n’ubugome.

Editor
130
Taliki 9 Ukwakira

Turi ku wa 9 Ukwakira 2025. Ni umunsi wa 282 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 83 ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Uganda irizihiza imyaka 63 ishize ibonye ubwigenge kigobotoye ubukoroni bw’Abongereza mu 1962. Uyu munsi muri Roumanie bibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abayahudi mu Burayi.

Editor
190
Imiryango irenga 90 yatahutse mu Rwanda ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Imiryango 99 igizwe n’Abanyarwanda 314 babaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatahutse mu Rwanda inyuze ku Mupaka Munini wa La Corniche, uhuza Akarere ka Rubavu n’Umujyi wa Goma. Ku rundi ruhande, indi miryango 14 igizwe n’Abanyarwanda 53 yakiriwe ku Mupaka wa Rusizi ya Mbere, uhuza Akarere ka Rusizi n’Umujyi wa Bukavu. Iyo miryango yose hamwe igizwe n’abaturage 367, ubu igiye gucumbikirwa by’agateganyo mu Nkambi ya Kijote mu Karere ka Nyabihu, mbere y’uko ihuzwa n’abavandimwe babo basanzwe mu Rwanda.

Editor
300
Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.