Talent Rising Sound Africa ( Tarisa) ni urubuga rw’umuziki rwashinzwe ku wa 05 Gicurasi 2026 na Kevin Boston, afashijwe na Iriho Honore, ni inzu igamije guteza imbere impano z’abahanzi no kubafasha guhindura ibitekerezo byabo mu guhindura imikorere yu muziki wabo .
Umuyobozi wa Tarisa Music , Kevin Boston aganira na Inumanews.Com yagize ati:
Igitekerezo cyo gushinga TARISA Music cyaturutse ku kubona ko hari abantu benshi bafite impano yo kuririmba ariko bakunze gutinya gutanga ibitekerezo byabo cyangwa bakabura ubufasha bwo kwinjira mu muziki niyo mpamvu twiyemeje gufasha aba nyempano bose kugirango bakanye inzozi zabo.
Kevin akomeza agira ati: TARISA yashinzwe kugira ngo abafite impano babone urubuga rubafasha kuziteza imbere no kuzihesha agaciro cyane cyane mu karere ka Rubavu.
TARISA ikorera i Gisenyi, mu karere ka Rubavu, ikaba ikora ibikorwa birimo gufasha mu kwandika indirimbo, gutanga ibitekerezo bya audio na video, guteza imbere abahanzi,ku bafasha ku menyekanisha ibihangano no gufasha abahanzi mu bijyane nu bujyanama ndetse no gukorana n’abahanzi mu kubageza kurwego rwiza.
kuri ubu TARISA ifite indirimbo shya yitwa Ntibisinzira”.
“Ntibisinzira” ni indirimbo y’ubukangurambaga ivuga ku ngaruka z’inzoga zituzuye ubuziranenge, igamije gushishikariza abantu kwirinda ibinyobwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga no guhitamo ubuzima bwiza.
Uyu mushinga wahuje abahanzi barimo Iriho Ruth, Kevin Boston, A. Moise na Sharmant, ukorwa ku bufatanye n’abandi bakora mu muziki.
ni mugihe Tarisa Music Creative Agency yagize uruhare mu guhanga no kwandika uyu mushinga, Bertz Beat aba Producer, naho Olixy Cuts ayobora ibikorwa by’amashusho.
TARISA ivuga ko “Ntibisinzira” atari indirimbo igamije imyidagaduro gusa, ahubwo ari uburyo bwo gukoresha impano z’abahanzi mu gutanga ubutumwa bushobora gufasha umuryango muri rusange .
aho Tarisa igana « irateganya gukomeza gukorana n’abahanzi bafite ibitekerezo n’impano, ikabafasha kubihindura ibihangano bifite ireme kandi bigera ku bantu benshi.
Umuryango wa TARISA urahamagarira abahanzi n’abandi bafatanyabikorwa bafite ibitekerezo byiza kandi bifuza gukoresha umuziki mu buryo bwubaka, gukorana nabo .
Ushaka kubavugisha waca hano .
TARISA Music Label
Gisenyi, Rubavu, Rwanda
Telephone: +250 794 052 755
Email: tarisamusic@gmail.com

