Ad

Category: All News

View All
Menya akamaro ko kurya ubunyobwa

Ubunyobwa kandi bushobora kuribwa ari bubisi, bukaranze, kubutekamo igikoma cyangwa se kubuteka mu bindi biribwa nk’uko bisobanurwa n’urubuga https://www.leral.net. Hari kandi amavuta y’ubunyobwa, akaba ari amwe mu mavuta meza akomoka ku bimera kandi arinda indwara zitandukanye harimo iz’umutima nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi butandukanye.

Editor
50
Harry Kane ukinira Ikipe ya Bayen Munich yegukanye Ballon d’Or ku nshuro ya mbere,

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza na Bayern Munich yo mu Budage, Harry Kane, yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2026, ahigitse abarimo Kylian Mbappé utabonye igihembo na kimwe na Lamine Yamal watwaye icy’umukinnyi mwiza ukiri muto ku nshuro ya gatatu.

Editor
50
BPR Bank Rwanda Plc yatangaje impinduka mu buyobozi bwayo

BPR Bank Rwanda Plc yatangaje impinduka mu buyobozi bwayo, aho Umuyobozi Mukuru, Patience Mutesi, azava kuri izi nshingano ku wa 31 Ukwakira 2026. Mutesi yari amaze imyaka ine ayobora iyi banki, muri iki gihe ifite umutungo wa miliyari 1491 Frw.

Editor
50
Inama y’Abaminisitiri yashyizeho Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Mukashyaka Claudette asimbuye Alexis Kamuhire, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Wungirije agirwa Kubwimana Gratien.

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri: Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul. . Inama y'Abaminisitiri yagejejweho Raporo y'ibaruramari ya Leta ihujwe y'umwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026. . Inama y'Abaminisitiri yagejejweho uko Igihembwe cy'ihinga 2027A gihagaze, isanga ibikorwa bigeze ku ntambwe ishimishije. Abahinzi barakangurirwa kurangiza gutegura ubutaka no gutera imbuto, ndetse no gukoresha neza kandi ku gihe imbuto z'indobanure n'ifumbire hagamijwe kongera umusaruro. . Inama y'Abaminisitiri yagejejweho iby'ingenzi bikubiye muri Raporo ku gipimo cy'imiyoborere na Raporo ku ishusho y'uburyo abaturage babona imiyoborere n'imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye. Izo Raporo zombi zagaragaje ko igipimo cy'imiyoborere gikomeje kuba cyiza. Inama y'Abaminisitiri yasabye inzego bireba gukomeza kubakira ku byagezweho, zishyira mu bikorwa ingamba zihuriweho kandi zifite ibipimo bifatika by'ikurikiranabikorwa, hagamijwe gukemura ibibazo byagaragajwe no kurushaho kunoza imitangire ya serivisi n'uburyo abaturage bishimira ibibakorerwa. . Inama y'Abaminisitiri yemeje Imbonerahamwe y'imyanya y'imirimo y'lkigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB). Iki kigo cyari gishamikiye ku Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), ariko ubu kizakora nk'lkigo gifite ubwigenge n'ubwisanzure, hagamijwe kurushaho gukurikirana no kugenzura urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro no gushyigikira uruhare rwarwo rugenda rurushaho kwiyongera mu iterambere ry'ubukungu. . Inama y'Abaminisitiri yemeje imishinga y'amategeko ikurikira: Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y'inguzanyo hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Banki y'lshoramari y'Uburayi yerekeye inguzanyo igenewe umushinga wo kubungabunga ubuzima bw'abaturiye ibirunga mu Majyaruguru y'u Rwanda, yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 05 Kanama 2026, no muri Luxembourg, ku wa 06 Kanama 2026. Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Guverinoma y'Ubwami bwa Oman na Guverinoma ya Repubulika y'u Rwanda yo guca burundu gusoresha kabiri ku byerekeye imisoro ku musaruro n'ikumira ry'inyerezwa ry'umusoro no kutishyura umusoro, yashyiriweho umukono i Salalah, mu Bwami bwa Oman, ku wa 08 Nzeri 2026. . Inama y'Abaminisitiri yemeje Amasezerano akurikira: Amasezerano y'ubufatanye hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na Raffles Family Office Limited (RFO) yerekeye gushaka inkunga y'imishinga y'iterambere no guteza imbere ishoramari mpuzamahanga.

Editor
60
RD Congo : ushinzwe kurwanya Ebola yishwe nabi

Umuforomo umwe yishwe naho undi mukozi w'ubuzima arakomereka bikomeye mu gitero cyabereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), mu gihe igihugu gikomeje guhangana n'icyorezo cya Ebola kimaze kwanduza abantu hafi 10,000. Radio Okapi, iterwa inkunga n'Umuryango w'Abibumbye, yatangaje ko icyo gitero cyabaye ku wa gatandatu mu mujyi wa Bafwasende, mu ntara ya Tshopo.

Editor
70
Umuhanzi Chris Brown agiye guhanirwa guteza imvururu mu kabyiniro i Londres

Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown agiye guhabwa igihano n’urukiko kubera icyaha cyo guteza imvururu, nyuma y’igitero abashinjacyaha bavuze ko cyari “ubugizi bwa nabi bukabije kandi butatewe n’impamvu iyo ari yo yose”, ni icyaha cyabereye mu kabyiniro ko mu mujyi wa Londres mu Bwongereza mu mwaka wa 2023.

Editor
60
Guhoberana, umuti ukomeye w’indwara zitandukanye

Hari abumva ko kuvuga ko guhoberana bivura indwara ari ugukabya kuko ari ikintu cyoroheje buri wese akora buri munsi, mbese bamwe babifata nk’ibisanzwe cyangwa umugenzo gusa. Nyamara umusaruro uvamo urarenze, kuko buri wese ashobora kwivura indwara nyinshi binyuze mu guhoberana. Guhoberana usanga bijyana no kumwenyura ugaseka, ibyo rero abashakashatsi bagaragaje ko bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima, kwiheba, umunaniro ukabije, kwigunga, kurakara, uburibwe n’izindi nyinshi zijyana n’imitekerereze ya muntu.

Editor
120
Agakiriro ka Gisozi kongeye gushya

Mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2026, Agakiriro ka Gisozi kibasiwe n’inkongi y’umuriro yangije byinshi.

Editor
180
Ubufaransa: Imyigaragambyo yitabiriwe n’abantu ibihumbi amagana ,Polisi ikoresha ibyuka biryana mu maso

Imyigaragambyo yabaye mu Bufaransa kuri uyu wa Gatandatu, yitabiriwe n’abantu ibihumbi amagana, polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso n’imodoka zifite ibikoresho bitera amazi kugira ngo itatanye abigaragambyaga mu mijyi itandukanye y’igihugu, harimo na Paris, umurwa mukuru wacyo. Nubwo habayeho guhangana hagati ya polisi n’abigaragambyaga ahantu hamwe na hamwe, abayobozi b’u Bufaransa batangaje ko bashoboye gukumira imvururu n’ubusahuzi ku rugero runini, ku buryo bitageze ku rwego rw’ibyabaye mu cyumweru cyabanje. Icyo gihe, imyigaragambyo yaranzwe n’imvururu zikomeye, ubusahuzi bw’amaduka n’inkongi z’umuriro mu nyubako zitandukanye. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko abantu bagera ku 410.000 bitabiriye imyigaragambyo yabaye ku wa Gatandatu mu gihugu hose. Icyakora, amashyirahamwe y’abakozi yari yayiteguye yo yatangaje ko abitabiriye bagera ku 800.000.

Editor
240
Ibintu 8 bifasha mu gutegura akabariro ku bashakanye

Ibibazo byinshi by’imibanire mibi hagati y’abashakanye bikunze guterwa n’uko gahunda yo gutera akababariro itagenda neza igihe kinini. Kimwe mu mpamvu zikomeye zo gutagenda neza nuko abashakanye badategurana mbere yo gutera akabariro. Nkuko nta gahunda iyariyo yose yagenda neza itateguwe ni nako gutera akabariro bidashobora kugenda neza igihe cyose bikozwe abashakanye batateguranye. Wategura ute uwo mwashakanye nawe ukitegura :

Editor
580
DRC : Inteko Ishinga Amategeko yemeje umushinga w’itegeko rigenga referendumu

Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yemeje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, itegeko rigena ibisabwa kugira ngo referendumu itegurwe kandi ikorwe muri icyo gihugu, nyuma yo kongera gusuzuma ingingo 13 zari zaravuguruwe kugira ngo hashyirwemo ibitekerezo by’Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga. Mu badepite 347 bitabiriye itora, 346 bashyigikiye iryo tegeko, nta n’umwe waryamaganye, mu gihe umudepite umwe yifashe.

Editor
160
Kenya :Isenyuka ry’inyubako ndende ryateje igihombo gikomeye abaturage

Inyubako y’amagorofa menshi yari ikiri kubakwa yasenyutse kuri uyu wa Gatanu taliki 23 ukwakira mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi. Hari impungenge ko abantu benshi bashobora kuba baguye munsi yiyinyubako ,Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga uko iyo nyubako yasenyutse mu buryo butunguranye, Iyo nyubako, bikekwa ko yari ifite amagorofa agera kuri 18, yari mu gace ka Eastleigh, gatuwe cyane kandi karimo ibikorwa by’ubucuruzi hakaba hatuye n’abantu benshi ,Polisi yatangaje ko yari yamaze kurokora umugore umwe wagwiriwe niyi nyubako , kandi ko yumvaga ijwi ry’undi muntu utarabsha kuvamo.

Editor
280
Umuraperi Bryant Myers yatawe muri yombi azira gukoresha ibiyobyabwenge

Umuraperi w’icyamamare ukomoka muri Puerto Rico, Bryant Myers, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gutabwa muri yombi muri Leta ya Florida, akekwaho kugerageza gucika abapolisi no gutwara imodoka ku muvuduko urenga kilometero 160 mu isaha ndetse no gukorsha ibiyobyabwenge bikabije . Umuvugizi w’Ibiro by’Umushinjacyaha wa DeSoto County yabwiye ikinyamakuru TMZ ko Myers yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa Gatanu, afungirwa muri gereza ya DeSoto County, aregwa ibyaha bine — kimwe muri byo kikaba ari icyaha gikomeye cyo kugerageza guhunga no gucika umupolisi cyangwa urwego rushinzwe kubahiriza amategeko.

Editor
160
Bwiza yasezeranye imbere y’amategeko n’umujyanama we Uhujimfura Jean Claude

Umuhanzikazi Bwiza Emerance yasezeranye imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude, umujyanama we mu muziki, bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko. Uyu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Editor
90
Konshens yashimangiye urukundo akunda Afurika y’Iburasirazuba, agaragaza imikoranire ye n’abahanzi baho

Umuhanzi w’Umunya-Jamaica ukora injyana ya Dancehall, Konshens, yahakanye ibyo bamwe bamushinja byo kutita bihagije ku muziki wo muri Kenya na Uganda, ashimangira ko urukundo akunda Afurika y’Iburasirazuba rutagarukira gusa ku gutaramira abakunzi be muri ibi bihugu. Konshens yavuze ko ashyigikira umuziki wo muri aka karere binyuze mu mikoranire yagiranye n’abahanzi baho, ndetse no kuba amaze imyaka akorana n’abahanzi batandukanye bo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Jado Upright
190
Pallaso: Alien Skin ni umuswa udafite icyo akora

Abahanzi Pallaso na Alien Skin bongeye gushyamirana mu magambo, nyuma y’uko Alien Skin ashidikanyije ku kuba Pallaso akwiriye kwitwa umuhanzi. Mu kiganiro yagiranye na YouTuber wo muri Uganda, Alien Skin, uzwi ku ndirimbo “Fagone Forest”, yavuze ko Pallaso adakwiriye kwitwa umuhanzi, ahubwo ko akwiriye gufatwa nk’“umuvandimwe w’umuhanzi”.

Jado Upright
220
Bukavu : Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa baganiriye n’abayobozi bakuru ba FRN

Abayobozi bakuru b’ishyaka rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN) bakomeje kugirana ibiganiro n’abayobozi bukuru bwaryo, mu rwego rwo gusobanura icyerekezo cya politiki, kunoza imikorere no gushimangira ubumwe mu nzego zarwo. Kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2026, mu mujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, habereye inama yahuje abayobozi bo mu nzego zitandukanye za FRN bo muri iyi ntara na ba visi-perezida babiri bayo, Corneille Nangaa Yobeluo na Bertrand Bisimwa.

Editor
280
Urukiko rwa Kicukiro rwasubitse urubanza rwa Idrissa Ouedraogo na Ishimwe Vestine

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza rushingiye ku kirego Idrissa Ouedraogo yarezemo umugore we, Ishimwe Vestine, asaba ko hakorwa isuzuma rya ADN (DNA) ku mwana babyaranye, ndetse agasaba no kumwerekwa. Muri uru rubanza, hasabwe icyemezo cy’amavuko cy’umwana kugira ngo hamenyekane imyirondoro ye, ariko inyandiko yatanzwe ntigaragaza amazina ya se, Idrissa Ouedraogo, mu gihe igaragaza amazina ya nyina, Ishimwe Vestine. Ibi byabaye ku wa 21 Ukwakira 2026, ubwo impande zombi zari zimaze kuburana. Icyo gihe, uruhande rwa Ishimwe rwari rumaze gutanga icyemezo cy’amavuko cy’umwana, kizwi nka Acte de naissance, cyari mu nyandiko zishingiyeho urubanza. Icyakora, iburanisha ryabereye mu muhezo. Kuri iyi nshuro, Idrissa Ouedraogo yari yitabiriye urukiko aherekejwe n’umwunganizi we mu mategeko, mu gihe Ishimwe Vestine na we yari ahagarariwe n’umwunganizi we. Ni urubanza rwari rumaze gusubikwa inshuro ebyiri mbere y’uko rwongera kuburanishwa. Ku wa 7 Ukwakira 2026, urukiko rwafashe icyemezo cyo kurusubika nyuma y’uko mu gitondo cy’uwo munsi, umunyamategeko wa Ishimwe yari yashyize muri sisitemu ya EICMS, ikoreshwa mu gutanga no gukurikirana ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga, inyandiko irimo ibaruwa yandikiye Perezida w’Inteko Iburanisha.

Editor
330
Menya akamaro k’imboga za Epinari ku mubiri wacu

Imboga za Epinari ni zimwe mu moko y’imboga zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi cyane kubera iyo mpamvu izi mboga zigira uruhare runini mu mikorere y’umubiri harimo kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri ,kongera amaraso ,gutuma umuntu agubwa neza gutera imikorere myiza y’umutima ,kuyungurura imyanda mu mubiri nibindi byinshi. Muri rusange imboga ni nziza ku mubiri ariko iza epinari zo zikagira umwihariko wo kugira intungamubiri nyinshi zirimo : Umunyungugu wa sodiyumu isukari Vitamini C ubutare bwa Fer Vitamini B6 umunyungugu wa manyeziyumu umunyungugu wa karisiyumu Vitamini B9 Vitamini A Vitamini K Vitamini E Vitamini B1,B2 ,B5…

Editor
200
icyorezo cya Ebola cyageze muri Nigeria

Guverinoma ya Nigeria yatangaje ko umuntu wa mbere ufite virusi ya Ebola yagaragaye ku butaka bw’iki gihugu, i Abuja ku wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2026, avuye muri Uganda. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 44 bimaze kumenyekana ko bahuye n’uyu murwayi w’umugore, bakomeje gukurikiranirwa hafi.

Editor
90
Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.