Abayobozi bo muri Ukraine bavuga ko abantu batanu bishwe naho abandi 67 barakomereka ubwo indege nto y’intambara itajyamo umupilote ( ‘drone’) y’Uburusiya yarasaga ku iduka rinini ryo mu mujyi wa Pavlohrad, mu karere ka Dnipropetrovsk, mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Ukraine Ivan Vyhivskyi yavuze ko amaduka n’imodoka byarashweho muri icyo gitero cyo ku manywa cyabaye “ubwo imihanda yari yuzuyemo abantu”.
Andi maduka abiri manini – yo mu mijyi ya Zaporizhzhia na Sumy na yo mbere yaho muri iki cyumweru yarashweho mu bitero byo mu kirere by’Uburusiya, nkuko amakuru yo mu bitangazamakuru byo muri Ukraine abivuga.
Uburusiya bwatangaje ko habaye igitero cya ‘drone’ yo mu mazi cya Ukraine mu mujyi w’ubukerarugendo wa Sochi mu ijoro ryo ku wa gatatu, cyakomerekeyemo abantu 28, hamwe n’impfu z’abandi bantu batatu zegetswe ku bitero bya Ukraine.
Intambara isesuye irarimbanyije hagati y’Uburusiya na Ukraine kuva Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin atangije igitero kuri Ukraine, ubu hashize imyaka irenga ine n’igice.
Umuhate mushya wo kugera ku mahoro w’intumwa zoherejwe na Perezida w’Amerika Donald Trump mu mpera y’icyumweru gishize, uko bigaragara nta byinshi bifatika wagezeho, nyuma y’ibiganiro izo ntumwa zagiranye na Putin i Moscow hamwe na Perezida Volodymyr Zelensky i Kyiv.

