Abayobozi bakuru b’ishyaka rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN) bakomeje kugirana ibiganiro n’abayobozi bukuru bwaryo, mu rwego rwo gusobanura icyerekezo cya politiki, kunoza imikorere no gushimangira ubumwe mu nzego zarwo. Kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2026, mu mujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, habereye inama yahuje abayobozi bo mu nzego zitandukanye za FRN bo muri iyi ntara na ba visi-perezida babiri bayo, Corneille Nangaa Yobeluo na Bertrand Bisimwa.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza rushingiye ku kirego Idrissa Ouedraogo yarezemo umugore we, Ishimwe Vestine, asaba ko hakorwa isuzuma rya ADN (DNA) ku mwana babyaranye, ndetse agasaba no kumwerekwa. Muri uru rubanza, hasabwe icyemezo cy’amavuko cy’umwana kugira ngo hamenyekane imyirondoro ye, ariko inyandiko yatanzwe ntigaragaza amazina ya se, Idrissa Ouedraogo, mu gihe igaragaza amazina ya nyina, Ishimwe Vestine. Ibi byabaye ku wa 21 Ukwakira 2026, ubwo impande zombi zari zimaze kuburana. Icyo gihe, uruhande rwa Ishimwe rwari rumaze gutanga icyemezo cy’amavuko cy’umwana, kizwi nka Acte de naissance, cyari mu nyandiko zishingiyeho urubanza. Icyakora, iburanisha ryabereye mu muhezo. Kuri iyi nshuro, Idrissa Ouedraogo yari yitabiriye urukiko aherekejwe n’umwunganizi we mu mategeko, mu gihe Ishimwe Vestine na we yari ahagarariwe n’umwunganizi we. Ni urubanza rwari rumaze gusubikwa inshuro ebyiri mbere y’uko rwongera kuburanishwa. Ku wa 7 Ukwakira 2026, urukiko rwafashe icyemezo cyo kurusubika nyuma y’uko mu gitondo cy’uwo munsi, umunyamategeko wa Ishimwe yari yashyize muri sisitemu ya EICMS, ikoreshwa mu gutanga no gukurikirana ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga, inyandiko irimo ibaruwa yandikiye Perezida w’Inteko Iburanisha.
Imboga za Epinari ni zimwe mu moko y’imboga zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi cyane kubera iyo mpamvu izi mboga zigira uruhare runini mu mikorere y’umubiri harimo kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri ,kongera amaraso ,gutuma umuntu agubwa neza gutera imikorere myiza y’umutima ,kuyungurura imyanda mu mubiri nibindi byinshi. Muri rusange imboga ni nziza ku mubiri ariko iza epinari zo zikagira umwihariko wo kugira intungamubiri nyinshi zirimo : Umunyungugu wa sodiyumu isukari Vitamini C ubutare bwa Fer Vitamini B6 umunyungugu wa manyeziyumu umunyungugu wa karisiyumu Vitamini B9 Vitamini A Vitamini K Vitamini E Vitamini B1,B2 ,B5…
Guverinoma ya Nigeria yatangaje ko umuntu wa mbere ufite virusi ya Ebola yagaragaye ku butaka bw’iki gihugu, i Abuja ku wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2026, avuye muri Uganda. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 44 bimaze kumenyekana ko bahuye n’uyu murwayi w’umugore, bakomeje gukurikiranirwa hafi.
Imirwano ikomeye yahuje inyeshyamba za FRN n’ingabo za FARDC, buri ruhande rushyigikiwe n’abafatanyabikorwa barwo, yatangajwe mu gace ka Mugobe no mu yindi midugudu ya Itara-Luvungi, mu kibaya cya Ruzizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Perezida Paul Kagame yakiriye Serap Güler Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage Perezida Paul Kagame yakiriye Serap Güler, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage, bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Ibi biganiro byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, muri Village Urugwiro, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu. Mu butumwa byashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byagaragaje ko ibiganiro bya Perezida Kagame na Serap Güler byibanze ku gukomeza guteza imbere ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’u Budage, mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu ibihugu byombi. U Rwanda n’u Budage bisanzwe bifitanye umubano mu bya dipolomasi n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, aho ibihugu byombi bikomeza gushaka uburyo bwo kuwagura no kuwushimangira. Ibiganiro by’aba bayobozi bije mu rwego rw’imikoranire hagati y’ibihugu byombi, bigamije gukomeza kubaka umubano ushingiye ku nyungu bihuriyeho.
makara aboneka mu nzu zicuruza imiti ashobora kuboneka ari ifu cyangwa ibinini. Gukoresha amakara bizwi kuva mu myaka ibihumbi bitatu mbere y’ivuka rya Yezu/Yesu, aho Abanyegiputa bayakoreshaga mu gusukura amazi, ndetse na Hypocrate ufatwa nk’uwahanze ubuvuzi, akaba yarayakoreshaga mu kuvura. Ese aya makara atunganywa ate? Amakara akoreshwa nk’umuti, aboneka hatwikwa ibiti ku kigero cy’ubushyuhe kiri hagati ya 600 °C na 900 °C. Yongera gutwikwa kandi ku nshuro ya kabiri ku kigero cy’ubushyuhe kiri hagati ya 900°C na 1000 °C, cyangwa hagati ya 400 °C na 500 °C nk’uko ikinyamakuru www.femmeactuelle.fr kibigaragaza. Kuri iki cyiciro cya kabiri, yongerwamo umwuka utangwa n’amazi cyangwa ibyuya byayo mu gihe yabijijwe, ndetse na Gaz yitwa Gaz oxidant ari na byo biyaha ubushobozi bwo gukora nk’umuti.
Turi ku wa 19 Ukwakira 2026. Ni umunsi wa 292 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 73 ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Ni umunsi mpuzamahanga wo kwita ku mikurire iboneye y’amagufwa n’ingingo by’abana. Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka..
Biteganyijwe ko kuri uyu munsi hasomwa urubanza rwa Pasiteri Paul Mackenzie wo muri Kenya, ukurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’abantu hafi 200, benshi muri bo bakaba ari abana. uri ni rumwe mu manza zikomeye zishingiye ku myemerere y’amadini mashya yabayeho muri iki gihugu.
Itsinda ry’abaririmbyi bibanda ku njyana ya Reggae ryitwa Holly Jah Dove ryateguye igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube ufatwa nk’umwami wo guharanira amahoro binyuze mu ndirimbo yaririmbaga. Ni igitaramo biteganyijwe iki gitiramo kiba kuri iki cyumweru tariki 18 Ukwakira 2026, aho abagize iryo tsinda barataramira abakunzi b’injyana ya Reggae by’umwihariko abakunda uwo muhanzi muri rusange.
Umuraperi Fik Fameica yatangaje ko ateganya gukora igitaramo gikomeye ahitwa Kololo Airstrip muri Uganda, muri Mutarama 2027, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki. Uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro yakoreye kuri TikTok Live, avuga ko iki gitaramo kizaba umwanya wo kwizihiza imyaka icumi amaze akora cyane, asohora indirimbo zakunzwe kandi ashimisha abakunzi be.
Abanya-Tanzania babarirwa mu magana bitabiriye ibirori byo kwakira Jihan Dimack ku kibuga cy’indege cya Dar es Salaam ku wa Gatandatu, nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Grand International, bikaba byaramugize umugore wa mbere ukomoka muri Afurika utsindiye iri rushanwa. Uyu mukobwa yakiriwe n’ababyinnyi b’imbyino gakondo z’Abamasayi, ibyamamare mu muziki ndetse n’abafana bari baje ari benshi kumushimira intsinzi yagezeho i Bangkok muri Thailand, icyumweru kimwe mbere yaho.
Mu gihe hasigaye iminsi ibiri ngo icyamamare mu muziki wa R&B ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ne-Yo, ataramire i Nairobi muri Kenya, abakunzi be bakomeje kugaragaza ibyishimo n'ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Uyu muhanzi wegukanye ibihembo bitatu bya Grammy azaba ari ku isonga ry’igitaramo cyiswe “One Night Only: Brunch Edition”, kizabera muri Ulinzi Sports Complex ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, umunsi Kenya izizihizaho umunsi mukuru wa Mashujaa Day.
Racheal Kente, umukobwa wa General Salim Saleh akaba na nyina w’abana b’umuhanzi King Saha, yaburiye umuhanzi Mukunja Ataseera amusaba kudashyira abana mu makimbirane afitanye n’uyu muririmbyi. Ibi bije nyuma y’amakuru avuga ko Mukunja na King Saha bafitanye ubwumvikane buke, bikaba byarushijeho gukomera nyuma y’uko Mukunja ashinjwa kwibasira abana b’uyu muhanzi.
Umuhanzi Eddy Kenzo yashyigikiye amabwiriza Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yashyizeho mu 2023 agamije guhagarika ibikorwa byo gutwika ibiti no gucuruza amakara mu bice bimwe na bimwe by’icyo gihugu. Kenzo avuga ko ayo mabwiriza agamije kurengera amashyamba ya Uganda, aho kuba ukubuza abaturage kubona ibicanwa byo gutekesha.
Minisitiri w’Ingabo wa Canada, David McGuinty, yatangaje ko inkongi ikomeye y’umuriro yabereye hafi y’ikigo cya gisirikare muri Alberta yahitanye abantu, abandi barakomereka, ariko ntiyemeza umubare w’abapfuye n’abakomeretse. David McGuinty yavuze ko Ingabo za Canada zifatanyije n’inzego z’ibanze mu guhangana n’uwo muriro no gukora iperereza ku cyawuteye. Ni inkongi yabaye ku wa 17 Ukwakira 2026. Yasobanuye ko uko ibintu byifashe “bigikomeye cyane kandi bisaba ubwitonzi bukomeye”. Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yatangaje kuri X ko habaye “ikibazo gikomeye cyateje inkongi ikomeye y’umuriro”, yongeraho ko “azirikana abagore n’abagabo bose b’intwari bagizweho ingaruka”. Ikigo cya Gisirikare cya Wainwright, aho iyo nkongi yadukiye, ni kimwe mu bigo bya gisirikare byo muri icyo gihugu biberamo imyitozo myinshi. Ikigo cy’Itangazamakuru cya Canada, CBC, kivuga ko ari ikigo nyamukuru gikorerwamo imyitozo ya gisirikare ikoreshwamo amasasu ya nyayo. CBC ivuga ko ku munsi usanzwe, haba hari abasirikare bagera kuri 690 n’abakozi b’abasivili 300. Ubuyobozi bw’Akarere ka Wainwright bwatangaje ko iyo nkongi yo ku wa Gatandatu “yakwirakwiriye vuba kubera umuyaga mwinshi”, ikarenga uruzitiro rw’icyo kigo.
Tariki ya 17 Ukwakira ni umunsi wa 290 mu minsi igize umwaka (cyangwa uwa 291 iyo umwaka ukaba utubutse). Hasigaye iminsi 75 ngo umwaka ugere ku musozo. Mu mateka y'u Rwanda n'isi yose, iyi tariki irangwa n'ibihe bikurikira:
ahagana 22h00 zi joro ryo kuri uyu wa kane taliki 15 Ukwakira mu karere ka Rubavu ,Umurenge wa Rubavu ahazwi nko kuri Buhuru , habaye impanuka ikomeye yaguyemo Abantu 4 abandi batanu barakomereka . Aba bonye iyi mpanuka batangarije Inumanews ko yari impanuka iteye ubwoba umuturage witwa Nsengumuremyi Viater yagize ati: ahagana 10h00 nibwo twagiye kubona tubona imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo , imanutse ku gasozi ka buhuru irakomeza ireka aho abamotari baparika yinjira mu muryango wa Botike yuwitwa Niyonsaba Placide maze abarimo irabagonga bamwe bitaba Imana.
Polisi yavuze ko umwana w’umuhungu w’imyaka 16 yishe arashe abana batatu n’umwarimu ku ishuri ribanza ryo muri leta ya Oregon muri Amerika, nyuma na we yicwa n’umuntu wabirebaga. Uwo ucyekwa, utatangajwe izina, yinjiye ku ngufu mu ishuri ribanza rya ‘Silver Rail Elementary School’, riri mu mujyi wa Bend, ku wa kane nyuma ya saa sita z’amanywa, abikora arashe inzugi zikinze, nkuko bivugwa n’umukuru wa polisi muri uwo mujyi, Mike Krantz. Krantz yavuze ko uwo muhungu yishwe arashwe n’umuntu wo muri ako gace “wamukurikiye kugera ku ishuri akarasana na we”. Abo bana batatu bishwe barimo ufite imyaka itanu, ufite imyaka umunani n’ufite imyaka 11. Krantz yavuze ko umwana w’imyaka irindwi n’umwarimu w’imyaka 54 bajyanwe ku bitaro bamerewe nabi cyane. Ntibisobanutse niba uwagabye icyo gitero hari isano yari afitanye n’iryo shuri.
Amata ni kimwe mubyo kurya byihagije mu ntungamubiri n’ibifitiye umubiri akamaro ku buryo ashobora gutunga yaba umwana cg umuntu mukuru igihe kirekire adakeneye ikindi kintu. Nubwo hari ubundi bwoko bw’amata adaturuka ku nyamaswa nk’amata ya soya, ay’utubuto duto twa almond, aya coconut, n’andi ava mu bindi biti, tugiye kwibanda ku mata aturuka ku nka gusa. Amata aturuka ku nka, kubera gukundwa cyane nayo yagiye akorwamo ibyiciro bitandukanye; amata yuzuye, arimo ibinure bicye, amata atarimo ibinure (fat-free milk), ikivuguto, n’andi.
Aliqu justo et labore at eirmod justo sea erat diam dolor diam vero kasd
Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.