Itsinda ry’abaririmbyi bibanda ku njyana ya Reggae ryitwa Holly Jah Dove ryateguye igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube ufatwa nk’umwami wo guharanira amahoro binyuze mu ndirimbo yaririmbaga. Ni igitaramo biteganyijwe iki gitiramo kiba kuri iki cyumweru tariki 18 Ukwakira 2026, aho abagize iryo tsinda barataramira abakunzi b’injyana ya Reggae by’umwihariko abakunda uwo muhanzi muri rusange.
Umuraperi Fik Fameica yatangaje ko ateganya gukora igitaramo gikomeye ahitwa Kololo Airstrip muri Uganda, muri Mutarama 2027, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki. Uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro yakoreye kuri TikTok Live, avuga ko iki gitaramo kizaba umwanya wo kwizihiza imyaka icumi amaze akora cyane, asohora indirimbo zakunzwe kandi ashimisha abakunzi be.
Abanya-Tanzania babarirwa mu magana bitabiriye ibirori byo kwakira Jihan Dimack ku kibuga cy’indege cya Dar es Salaam ku wa Gatandatu, nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Grand International, bikaba byaramugize umugore wa mbere ukomoka muri Afurika utsindiye iri rushanwa. Uyu mukobwa yakiriwe n’ababyinnyi b’imbyino gakondo z’Abamasayi, ibyamamare mu muziki ndetse n’abafana bari baje ari benshi kumushimira intsinzi yagezeho i Bangkok muri Thailand, icyumweru kimwe mbere yaho.
Mu gihe hasigaye iminsi ibiri ngo icyamamare mu muziki wa R&B ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ne-Yo, ataramire i Nairobi muri Kenya, abakunzi be bakomeje kugaragaza ibyishimo n'ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Uyu muhanzi wegukanye ibihembo bitatu bya Grammy azaba ari ku isonga ry’igitaramo cyiswe “One Night Only: Brunch Edition”, kizabera muri Ulinzi Sports Complex ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, umunsi Kenya izizihizaho umunsi mukuru wa Mashujaa Day.
Racheal Kente, umukobwa wa General Salim Saleh akaba na nyina w’abana b’umuhanzi King Saha, yaburiye umuhanzi Mukunja Ataseera amusaba kudashyira abana mu makimbirane afitanye n’uyu muririmbyi. Ibi bije nyuma y’amakuru avuga ko Mukunja na King Saha bafitanye ubwumvikane buke, bikaba byarushijeho gukomera nyuma y’uko Mukunja ashinjwa kwibasira abana b’uyu muhanzi.
Umuhanzi Eddy Kenzo yashyigikiye amabwiriza Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yashyizeho mu 2023 agamije guhagarika ibikorwa byo gutwika ibiti no gucuruza amakara mu bice bimwe na bimwe by’icyo gihugu. Kenzo avuga ko ayo mabwiriza agamije kurengera amashyamba ya Uganda, aho kuba ukubuza abaturage kubona ibicanwa byo gutekesha.
Minisitiri w’Ingabo wa Canada, David McGuinty, yatangaje ko inkongi ikomeye y’umuriro yabereye hafi y’ikigo cya gisirikare muri Alberta yahitanye abantu, abandi barakomereka, ariko ntiyemeza umubare w’abapfuye n’abakomeretse. David McGuinty yavuze ko Ingabo za Canada zifatanyije n’inzego z’ibanze mu guhangana n’uwo muriro no gukora iperereza ku cyawuteye. Ni inkongi yabaye ku wa 17 Ukwakira 2026. Yasobanuye ko uko ibintu byifashe “bigikomeye cyane kandi bisaba ubwitonzi bukomeye”. Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yatangaje kuri X ko habaye “ikibazo gikomeye cyateje inkongi ikomeye y’umuriro”, yongeraho ko “azirikana abagore n’abagabo bose b’intwari bagizweho ingaruka”. Ikigo cya Gisirikare cya Wainwright, aho iyo nkongi yadukiye, ni kimwe mu bigo bya gisirikare byo muri icyo gihugu biberamo imyitozo myinshi. Ikigo cy’Itangazamakuru cya Canada, CBC, kivuga ko ari ikigo nyamukuru gikorerwamo imyitozo ya gisirikare ikoreshwamo amasasu ya nyayo. CBC ivuga ko ku munsi usanzwe, haba hari abasirikare bagera kuri 690 n’abakozi b’abasivili 300. Ubuyobozi bw’Akarere ka Wainwright bwatangaje ko iyo nkongi yo ku wa Gatandatu “yakwirakwiriye vuba kubera umuyaga mwinshi”, ikarenga uruzitiro rw’icyo kigo.
Tariki ya 17 Ukwakira ni umunsi wa 290 mu minsi igize umwaka (cyangwa uwa 291 iyo umwaka ukaba utubutse). Hasigaye iminsi 75 ngo umwaka ugere ku musozo. Mu mateka y'u Rwanda n'isi yose, iyi tariki irangwa n'ibihe bikurikira:
ahagana 22h00 zi joro ryo kuri uyu wa kane taliki 15 Ukwakira mu karere ka Rubavu ,Umurenge wa Rubavu ahazwi nko kuri Buhuru , habaye impanuka ikomeye yaguyemo Abantu 4 abandi batanu barakomereka . Aba bonye iyi mpanuka batangarije Inumanews ko yari impanuka iteye ubwoba umuturage witwa Nsengumuremyi Viater yagize ati: ahagana 10h00 nibwo twagiye kubona tubona imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo , imanutse ku gasozi ka buhuru irakomeza ireka aho abamotari baparika yinjira mu muryango wa Botike yuwitwa Niyonsaba Placide maze abarimo irabagonga bamwe bitaba Imana.
Polisi yavuze ko umwana w’umuhungu w’imyaka 16 yishe arashe abana batatu n’umwarimu ku ishuri ribanza ryo muri leta ya Oregon muri Amerika, nyuma na we yicwa n’umuntu wabirebaga. Uwo ucyekwa, utatangajwe izina, yinjiye ku ngufu mu ishuri ribanza rya ‘Silver Rail Elementary School’, riri mu mujyi wa Bend, ku wa kane nyuma ya saa sita z’amanywa, abikora arashe inzugi zikinze, nkuko bivugwa n’umukuru wa polisi muri uwo mujyi, Mike Krantz. Krantz yavuze ko uwo muhungu yishwe arashwe n’umuntu wo muri ako gace “wamukurikiye kugera ku ishuri akarasana na we”. Abo bana batatu bishwe barimo ufite imyaka itanu, ufite imyaka umunani n’ufite imyaka 11. Krantz yavuze ko umwana w’imyaka irindwi n’umwarimu w’imyaka 54 bajyanwe ku bitaro bamerewe nabi cyane. Ntibisobanutse niba uwagabye icyo gitero hari isano yari afitanye n’iryo shuri.
Amata ni kimwe mubyo kurya byihagije mu ntungamubiri n’ibifitiye umubiri akamaro ku buryo ashobora gutunga yaba umwana cg umuntu mukuru igihe kirekire adakeneye ikindi kintu. Nubwo hari ubundi bwoko bw’amata adaturuka ku nyamaswa nk’amata ya soya, ay’utubuto duto twa almond, aya coconut, n’andi ava mu bindi biti, tugiye kwibanda ku mata aturuka ku nka gusa. Amata aturuka ku nka, kubera gukundwa cyane nayo yagiye akorwamo ibyiciro bitandukanye; amata yuzuye, arimo ibinure bicye, amata atarimo ibinure (fat-free milk), ikivuguto, n’andi.
Tariki ya 16 Ukwakira ni umunsi wa 289 w’umwaka ubura iminsi 76 ngo ugere ku musozo.
Tariki ya 15 Ukwakira ni umunsi wa 288 w’umwaka ubura iminsi 77 ngo ugere ku musozo
Kigali : Police yavumbuye Utubari ducuruza inzoga z’ibyuma zakuwe ku isoko Nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage ko hari akabari kitwa Moon Life, gakorera mu Murenge wa Muhima, Akagari ka Nyabugogo, gcuruza inzoga z’ibyuma zaciwe ku isoko mu Rwanda kubera ko zangiza ubuzima bw’abaturage, Polisi ikorera mu Murenge wa Muhima yagiye kugasaka, isanga koko hacururizwa inzoga z’ibyuma z’amoko atandukanye. Hafashwe Konyagi amacupa 28, K-Vant amacupa 26, Bazoka amacupa 3, Kiwingo amacupa 16, Gilbey’s amacupa 6, Bond Seven amacupa 5 na Indiko Gin amacupa 16.
Papa Léon XIV yasanganywe kanseri y’igihaha, nyuma yo kubagwa ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, abaganga bakamukuramo igice cyo hasi cy’igihaha cy’iburyo. Mu itangazo ryasohotse nyuma yo kubagwa, Vatican yavuze ko ibizamini byemeje ko arwaye kanseri yo mu bwoko bwa adenocarcinoma. Ibizamini byakozwe mbere byari byagaragaje ko ishobora kuba ihari, byemezwa ubwo yabagwaga.
Turi ku wa 14 Ukwakira 2024. Ni umunsi wa 287 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 78 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Amakuru aturuka mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yemejwe n’abaturage bo muri Rubarati, muri Teritwari ya Uvira, aravuga ko abarwanyi ba MRDP-Twirwaneho, ku bufatanye n’ihuriro rya AFC/M23, bafashe imwe mu misozi yitegeye umujyi wa Uvira, ku wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira 2026. Nk’uko amakuru akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga abivuga, agace ka Munanira kafashwe n’abarwanyi ba AFC/M23 bafatanyije na MRDP-Twirwaneho, nyuma y’imirwano bahanganyemo n’ihuriro rigizwe na Wazalendo, FDLR, FARDC ndetse n’ingabo za Tanzania.
Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yatangajwe ko ari umukuru w'umutwe mushya wa politike na gisirikare, nkuko bikubiye mu itangazo ryasomwe ku wa mbere mu mujyi wa Goma wo mu burasirazuba bw'icyo gihugu. Uwo mutwe w'inyeshyamba, witwa 'Front pour la Refondation de la Nation' (FRN), uvuga ko washinzwe n'abashaka guhuza imbaraga zabo n'amikoro muri gahunda y'igikorwa gihuriweho. Mu itangazo ryasomwe na Claude Ibalanky, wahoze ari umujyanama mukuru ndetse n'ambasaderi wa Perezida Félix Tshisekedi yatumaga mu bihugu binyuranye, ubu akaba akorana n'uwo mutwe, abawushinze bavuze ko intego yabo ari "ukubohora" igihugu. Nta cyo abategetsi b'i Kinshasa bari batangaza ku ishingwa rya FRN.
Tariki 13 ni umunsi wa 286 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 79 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Umunyamakuru Ndambendore Valens uzwi nka Ndahiro Valens Papy agiye gusubira mu rukiko kuburana ibyaha aregwa birimo gutukanira mu ruhame no gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.
Aliqu justo et labore at eirmod justo sea erat diam dolor diam vero kasd
Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.