Abayobozi bo mu burengerazuba bwa Libya bataye muri yombi abantu batanu bakekwaho kugira uruhare mu ruhererekane rw’ibitero bya drones biherutse kwibasira ikigo gikomeye cy’ingufu.
Guverinoma yavuze ko iri tabwa muri yombi ryagaragaje “umugambi mugari”, inavuga ko ibyo bitero biri mu gikorwa cyateguwe kandi gihuriweho.
Abayobozi bavuze ko abo bantu bari bagize “itsinda ry’abashaka gusenya ibikorwa remezo”, rikaba ryarateganyaga no gutera sitasiyo y’amashanyarazi iri mu majyepfo ya Tripoli, ndetse n’ibindi bikorwa remezo by’ingenzi.
Bavuze ko mu bakekwaho ibyo bikorwa harimo n’abanyamahanga, ariko ntibatangaza ibindi bisobanuro.
Muri Kanama, ikigega kinini cyabikwagamo lisansi i Zawiya cyafashwe n’inkongi mu gihe cy’igitero cya drone cyagabwe ku kigo gikomeye cya peteroli hafi ya Tripoli, nk’uko kompanyi ya Leta ishinzwe peteroli muri Libya, NOC, yabivuze.
Icyo kigega kiri mu ruganda rwa kabiri runini rutunganya peteroli muri Libya, rufite ubushobozi bwo gutunganya ingunguru za peteroli 120.000 ku munsi.
Ibindi bitero bya drones byakurikiyeho byibasiye ikigo cya Zawiya, giherereye ku birometero bigera kuri 45 mu burengerazuba bwa Tripoli.
Libya ifite ububiko bwa peteroli bwinshi kurusha ibindi bihugu byose muri Afurika. Ariko iki gihugu kimaze imyaka gihura n’imvururu n’umutekano muke kuva Muammar Gaddafi yahirikwa ku butegetsi mu 2011.

