Advertisement
Germaine ubarizwa mu Itsinda Alicia na Germaine ari mu batsinze ikizamini  cya Leta

Germaine ubarizwa mu Itsinda Alicia na Germaine ari mu batsinze ikizamini cya Leta

ubwo hatangazwaga amanota ya batsinze ibizamini bya Leta kuri uyu wa gatanu  taliki 11 nzeri 2026 Ufimana Germaine yatsinze   ku kigero cyo hejuru aho yagize    amanota 88.47% ndetse  akaba yujuje  amasomo 5.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubona ibisubizo, Germaine yagize ati:

"Ni ukuri Imana dusenga si Bayali! Iyo ivuze irasohoza. Amashimwe anyuzuye umutima sinzi niba afite ingano, gusa Imana iri mu ijuru ryayo yumve ko umuja wayo nyishimiye, kandi nzahora mvuga izina ryayo."

Germaine yavuze ko kuba yaratsinze ku manota meza bifitanye isano n'amasengesho ndetse no kwiga cyane. Yashimangiye ko kwizera Imana bidakwiye gutandukanywa no gushyiraho umuhate mu byo umuntu akora.

aho yagize ati: Ibanga nta rindi ni ugusenga no kwiga cyane, kuko Imana ikunda abanyamurava igaha umugisha imirimo yabo."

Yiyemeje gukomeza gukora cyane

Germaine yavuze ko iyi ntsinzi ayifata nk'intambwe imwongerera imbaraga zo gukomeza gukora cyane no gukoresha neza amahirwe azamugeraho mu gihe kizaza.

ati: Imana inshoboje sinzagutenguha, nubundi nzakomeza gukora cyane no no mu yindi miryango yose izamfungurira."


Ufitimana Innocent umubyeyi  wa  Germaine na Alicia yatangarije Inumanews ko afite akanyamuneza hamwe nu muryango wose yakomeje avuga ko  agiye gufasha Aba bakobwa gukomeza gukabya inzozi ndetse no kubafasha  kuminuza   Amashuri hamwe no gukomeza gukora muziki kurwego mpuzamahanga.

Alicia na Germaine bamaze imyaka irenga ibiri binjiye mu muziki aho bamaze gukora indirimbo zirimo , Urufatiro , Rugaba , wa mugabo , Ihumure , uriyo imaze kurebwa na barenga miliyoni kuri You Tube , Ndahiriwe , Ibendera , Ibanga igezweho mu Rwanda no hanze akaba ariyo baherutse gushyira hanze .

Editor Editor
48 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.