Advertisement
Igikomangoma Edward Kijanangoma yimitswe nk’umwami  mushya wa Tooro

Igikomangoma Edward Kijanangoma yimitswe nk’umwami mushya wa Tooro

Igikomangoma Edward Rukidi Kijanangoma cyatoranyijwe nk’Umwami mushya wa Tooro, asimbura nyakwigendera Omukama Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV uherutse kwitaba Imana. Itangazo ryagiye hanze ku mugoroba wo ku wa Gatatu rivuye mu Ngoro ya Karuziika, rishyizwe hanze n’umuryango w’ibwami wa Babiito.
ndetse rivuye no mu biro  bya Musuuga, umuyobozi w’umuryango w’ibwami wa Babiito, ryavuze ko Igikomangoma Edward cyatoranyijwe na komite igizwe n’abantu 21 yashyizweho n’abagize umuryango wa Babiito kugira ngo igenzure gahunda yo gushaka uzasimbura Umwami, nyuma y’urupfu rw’Umwami Oyo.

Iri tangazo ryasomwe na Musenyeri Isaiah Mayombo mu Ngoro ya Karuziika. Iri tangazo rivuga ko hatangijwe kumugaragaro gahunda yo kwimika Igikomangoma Edward nku mwami mushya  wa Tooro. Kugeza ubu, Igikomangoma Edward ni Umunyamakuru ukomeye muri Uganda Broadcasting Corporation (UBC).
kwimikwa kwe bibaye hashize hafi ibyumweru  bibiri Umwami Oyo atanze. Yitabye Imana ku wa 27 Kanama 2026, afite imyaka 34, ubwo yari ari kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yari amaze gutegeka Tooro kuva muri Nzeri 1995, ubwo yimaga ingoma afite imyaka itatu.
Urupfu rw’Umwami rwababaje abantu benshi cyane nyuma hatangizwa  gahunda yo gushaka uzamusimbura mu muryango w’ibwami wa Babiito, ari nawo ukomokamo abami b’Ubwami bwa Tooro. Ubwami bwa Tooro ni urwego rw’umuco rudafite ububasha bwa politiki bwo kuyobora, ariko umwami akomeza kuba umuntu w’ingenzi mu bijyanye n’umuco n’imibereho y’abaturage ba Tooro.
 

Editor Editor
18 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.