Abarundi bagera kuri 600 bari ku mupaka wa Kenya na Tanzania bashyizwe mu mamodoka ya Tanzania kugira ngo basubire iwabo, nkuko byavuzwe nuhagarariye Abarundi baba muri Kenya.
Abo Barundi bari ku mupaka wa Sirari bari bahunze muri Kenya kubera umutekano wabo nyuma y’uko Perezida wicyo gihugu William Ruto avugiye ko abanyamahanga badafite ibyangombwa byemewe n'amategeko bahagarika imirimo yabo.
Iri tangazo ryateje ubwoba n'ihungabana mu banyamahanga bakora ubucuruzi buto muri Kenya barimo abarundi.
Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu hamwe n'ihuriro ry'abanyamategeko bo mu Muryango wa Afrika y'Uburengerazuba( EAC) yamaganye iryo tegeko ryatanzwe na perezida wa Kenya William Ruto
Nyuma Kenya yasabye imbabazi ku barundi ivuga ko ingingo yatanzwe na perezida y'umviswe nabi cyane.
Yasabye abarundi badafite ibyangombwa kwiyandikisha kuri ambasade yabo kugirango bashobore kubona ibyangombwa bizabafasha gukomeza gukora muri icyo gihugu mu gihe bashaka ibyangombwa byo kugura muri Kenya.

