Advertisement
Bishop Dr. Gahima Manasseh yatorewe kuyobora Angilikani mu Rwanda

Bishop Dr. Gahima Manasseh yatorewe kuyobora Angilikani mu Rwanda

Musenyeri Dr. Gahima Manasseh yatorewe kuyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR), asimbuye Arkiyepiskopi Dr. Laurent Mbanda, wari muri izo nshingano.

Amatora y’Umuyobozi Mukuru wa EAR, yabereye ku cyicaro gikuru cy’iri torero kiri i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu, tariki 11 Nzeri 2026.

Amakuru agera ku Inumanews  avuga ko umuhango wo gusengera Musenyeri Dr. Gahima Manasseh no kumushyira ku mwanya wa Arkiyepiskopi w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda uteganyijwe ku wa 25 Ukwakira 2026, ukazabera muri Camp Kigali.

Musenyeri Dr. Gahima  ni muntu iki?

Musenyeri Dr. Manasseh Gahima, afite ubunararibonye mu buyobozi bwa Leta, mu Itorero ndetse no mu bijyanye n’amasomo y’iyobokamana. Yavutse mu 1970, arushinga na Rose Gahima, bakaba bafitanye abana umunani.

Mu buzima bwe bw’umwuga, Gahima yabanje gukora mu burezi. Hagati ya 1995 na 1997, yabaye Umuyobozi wungirije w’Ishuri Lycée de Kigali, ashinzwe amasomo yigishwa mu rurimi rw’Icyongereza.

Mu 1997, yagizwe Bourgmestre wa Komini ya Karangazi, yari imwe muri Komini zari zigize u Rwanda icyo gihe, ubu ikaba iri mu Karere ka Nyagatare. Nyuma, hagati ya 2004 na 2005, yabaye Bourgmestre wa Komini ya Gabiro, ubu ni mu Karere ka Gatsibo.

Nyuma y’uru rugendo mu buyobozi bwa Leta, Gahima yaje kwiyegurira umurimo w'Imana mu Itorero Angilikani, agenda ahabwa inshingano zitandukanye muri Diyosezi ya Gahini.

Ubu afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’amasomo ya Theologie, ndetse ubunararibonye bwe mu buyobozi n’iyobokamana bukaba ari bwo bumushyira ku mwanya wo kuyobora EAR. 

Editor Editor
29 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.