Advertisement
Menya ibyiza byo kurara wambaye ubusa

Menya ibyiza byo kurara wambaye ubusa

Kuryama wambaye ubusa, ukuri cg uko wavutse, bifitiye umubiri akamaro gatandukanye ndetse byongera imikorere myiza y’ingingo zitandukanye ku buryo butangaje. Kuryama amasaha ahagije bigufasha kwirinda ibibazo bitandukanye biterwa no kutaryama cg kuryama amasaha macye.

Kwiryamira uko wavutse byongera ibyishimo n’umutuzo, gutembera neza kw’amaraso mu mubiri, no kugabanya ibyiyumviro byo kumera nabi, kimwe n’akandi kamaro tugiye kurebera hamwe.


Dore ibyiza byo kurara umuntu yambaye uko yavutse dukesha urubuga rwa Gentside.

1.Kurara umuntu atambaye bituma umubiri ushyuha: Abantu batandukanye bibwira ko kuryama bambaye ari byo bituma umubiri ushyuha, ariko umubiri urwanya ubushyuhe iyo umuntu atambaye. Amaraso agatembera neza mu mubiri. Imyenda yo kurarana nk’amapinjama, amasogisi hamwe n’ibyo bambara mu biganza, bibuza amaraso gutembera neza mu mubiri, igihe umuntu aryamye.

2.Ibinure biragabanuka: Kurara umuntu yambaye uko yavutse, bituma ibinure bigabanuka mu mubiri kandi umubiri akaruhuka neza. Umubiri ukoresha imbaraga kugira ngo ushyuhe bityo bigatuma utakaza ibinure.

3.Bituma umuntu ahorana itoto: Kuryama wambaye cyangwa wabanje guhura n’ubushyuhe bwinshi, bituma umubiri utarekura umusemburo wa « mélanine » hamwe n’umusemburo utuma umuntu akura, akaba ari nayo misemburo y’ibanze ibuza umubiri kudasaza. Iyo ubushyuhe bugabanutse mu mubiri, kubera ko umuntu yaryamye atambaye ya misemburo irarekurwa bigatuma uruhu ruhorana itoto. Bituma kandi umubiri ukora umusemburo witwa “endorphine” utuma umuntu akira indwara mu buryo bworoshye. Ikindi kandi kurara umuntu atambaye bituma imisemburo y’abagore ikorwa cyane.

4.Birinda ubwandu: Ibice bikunda gutota, hamwe no mu myanya y’ibanga, hakenera umwuka wo hanze, ubushyuhe butewe no kurara umuntu yambaye bituma udukoko twororoka, bityo udukoko twanduza tukavuka umuntu akaba yakwandura uburwayi ku buryo bworoshye.

5.Bifasha mu bushake bw’imibonano mpuzabitsina: Kurara bombi batambaye bituma barushaho kwiyumvanamo, kandi bikongera n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

 

Editor Editor
36 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.