Mu ruzinduko ruhuriweho rw’akazi, Guverineri wa Kivu Y’aruguru Bahati Musanga Erasto, na Guverineri wa -Kivu Y’epfo Patrick Busu Bangwi, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Nzeri 2026, bageze I Lumbishi, muri Teritwari ya Kalehe, aho bakiriwe n’imbaga nyamwinshi y’abaturage.
Muri uru ruzinduko, aba bayobozi b’intara zombi ibiganiro byabo byibanze ku bijyanye n’umutekano, gukomeza amahoro, kubana mu bwumvikane ndetse no kurushaho kwegereza ubuyobozi abaturage bo muri ako gace.
Guverineri wa kivu y’epfo , Patrick Busu Bangwi, yashimye ibikorwa byakozwe n’Ingabo z’Impinduramatwara za Congo (ARC), avuga ko byagize uruhare mu kuzamura umutekano muri aka karere. yasabye abaturage gushyira imbaraga ndetse no kugaragaza ubushake bwabo mu gukomeza kubungabunga umutekano no gukumira ko imitwe yitwaje intwaro yongera kugaruka muri aka gace.
Ku ruhande rwe, Guverineri wa kivu y’aruguru , Bahati Musanga Erasto, yasabye abaturage kurushaho gukorana n’inzego z’umutekano no gushyira imbere ubumwe n’imibanire myiza. Yanasabye urubyiruko rufite ubushske kwinjira mu ngabo za ARC, kugira ngo biyubakire igihugu nk’uko yabigarutseho yabasabye kandi kugira uruhare mu bikorwa byo gucunga umutekano mu mpande zose.
Uru ruzinduko ruhuriweho rugamije kandi kumva mu buryo butaziguye ibibazo abaturage ba Lumbishi bafite, gusuzuma uko ibintu byifashe muri ako gace no gushakira hamwe n’abayobozi baho ibisubizo ibibazo bitandukanye abaturage bahura na byo.
I Lumbishi hahoze ara gace kigaruriwe ni mitwe itandukanye ariko aho afc/M23 ifatiye aka gace umutekano waragarutse , abaturage bakaba bakomeje ibikorwa byabo bibateza imbere.

