Imyigaragambyo yabaye mu Bufaransa kuri uyu wa Gatandatu, yitabiriwe n’abantu ibihumbi amagana, polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso n’imodoka zifite ibikoresho bitera amazi kugira ngo itatanye abigaragambyaga mu mijyi itandukanye y’igihugu, harimo na Paris, umurwa mukuru wacyo.
Nubwo habayeho guhangana hagati ya polisi n’abigaragambyaga ahantu hamwe na hamwe, abayobozi b’u Bufaransa batangaje ko bashoboye gukumira imvururu n’ubusahuzi ku rugero runini, ku buryo bitageze ku rwego rw’ibyabaye mu cyumweru cyabanje. Icyo gihe, imyigaragambyo yaranzwe n’imvururu zikomeye, ubusahuzi bw’amaduka n’inkongi z’umuriro mu nyubako zitandukanye.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko abantu bagera ku 410.000 bitabiriye imyigaragambyo yabaye ku wa Gatandatu mu gihugu hose. Icyakora, amashyirahamwe y’abakozi yari yayiteguye yo yatangaje ko abitabiriye bagera ku 800.000.
Mu rwego rwo gucunga umutekano, abapolisi bagera ku 70.000 boherejwe mu bice bitandukanye by’igihugu. Hafashwe kandi izindi ngamba z’umutekano mu mijyi itandukanye, hagamijwe gukumira ko imyigaragambyo yari igamije kwamagana izamuka ry’ibiciro by’ubuzima n’ibibazo biri mu mashuri yahindukamo imvururu zikomeye.
Mu myigaragambyo yabanje, polisi yari yahuye n’imbogamizi mu gucunga umutekano, amaduka amagana arasahurwa, ndetse n’inyubako zimwe na zimwe ziratwikwa.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yari yatangaje ko hazemererwa imyigaragambyo yateguwe n’amashyirahamwe y’abakozi yemewe n’amategeko gusa.
Mu minsi ishize, abantu babarirwa mu magana barafashwe bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo kwangiza imitungo, gutwika iby’abandi no gusahura. Bamwe muri bo bagejejwe mu nkiko mu manza zaburanishijwe mu buryo bwihuse.
Mu murwa mukuru Paris, habayeho guhangana hagati ya bamwe mu bigaragambyaga n’abapolisi bashinzwe guhosha imvururu. Bamwe mu bari mu myigaragambyo bagaragaye bafunga imihanda, mu gihe abandi bateraga abapolisi ibintu bitandukanye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bufaransa, Laurent Nuñez, yavuze ko mu mbaga y’abigaragambyaga harimo abantu benshi yashinje kuba intagondwa kandi bafite umugambi wo guteza imvururu.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byabitangaje, Nuñez yavuze ko muri abo harimo abantu bagera ku 500 bazwiho kugira uruhare mu bikorwa byo guteza akajagari.
Imyigaragambyo yabaye mu gihe abaturage bagaragaza kutishimira izamuka ry’ibiciro by’ubuzima n’ibibazo biri mu rwego rw’uburezi, mu gihe ubutobozi bwari bwafashe ingamba zikomeye zo gukumira ko imyigaragambyo ihinduka imvururu.

