Inyubako y’amagorofa menshi yari ikiri kubakwa yasenyutse kuri uyu wa Gatanu taliki 23 ukwakira mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi. Hari impungenge ko abantu benshi bashobora kuba baguye munsi yiyinyubako ,Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga uko iyo nyubako yasenyutse mu buryo butunguranye, Iyo nyubako, bikekwa ko yari ifite amagorofa agera kuri 18, yari mu gace ka Eastleigh, gatuwe cyane kandi karimo ibikorwa by’ubucuruzi hakaba hatuye n’abantu benshi ,Polisi yatangaje ko yari yamaze kurokora umugore umwe wagwiriwe niyi nyubako , kandi ko yumvaga ijwi ry’undi muntu utarabsha kuvamo.
Perezida w’Ikigo gishinzwe imyubakire muri Kenya (Institution of Engineering Technology of Kenya), Bibiye Mahmoud, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP, ko “Hari abantu benshi bagwiriwe niyi nyubako.”
Aho yagize ati“Abashoramari n’abahanga mu bwubatsi bagomba kureba ko imirimo ikorwa ikurikiranwa n’inzobere. Ariko abenshi ntibabikora. Ni yo mpamvu dukomeje kubona izi mpanuka zikomeye... Nta buryo bwo kubazwa inshingano buhari.”
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cya Kenya Gishinzwe Kugenzura Inyubako (National Building Inspectorate) yagaragaje ko 87% by’inyubako zagenzuwe mu gihugu hose mu mwaka ushize zitari zujuje ibisabwa cyangwa zitari zifite impushya zemewe
Guverineri wa Nairobi, Johnson Sakaja, yabwiye abanyamakuru ati:
“Icyo dushyize imbere ni ugukiza ubuzima bw’abantu.”
Yongeyeho ati:
“Iyi nyubako nta cyemezo cyemerera abantu kuyituramo yari ifite ,kandi ibi nibyo byatumye itwara ubuzima bw’abantu .
Icyemezo cyo guturwamo ni inyandiko itangwa n’inzego zibishinzwe yemeza ko inyubako ifite umutekano kandi ko yujuje ibisabwa n’amategeko kugira ngo abantu bashobore kuyituramo.
Umujyi wa Nairobi uri mu bihe by’izamuka rikomeye ry’ibikorwa by’ubwubatsi, aho inyubako ndende zikomeje kubakwa hirya no hino mu mujyi. Ibi bigaragara cyane mu gace ka Eastleigh, kazwiho kugira amasoko ahuriramo abantu benshi n’ibikorwa byinshi by’ubucuruzi, ndetse kakaba ari ihuriro rikomeye ry’Abanyasomali.
Ibinyamakuru byo muri Kenya byatangaje ko nyuma gato y’uko iyo nyubako isenyutse, mu gihe cya saa sita z’amanywa, habaye ibikorwa byo gusahura ibintu. Ibiro ntaramakuru AFP byabonye abapolisi bakoresha ibyuka biryana mu maso kugira ngo batatanye abantu bari bateraniye hafi y’aho iyo mpanuka yabereye.

