Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown agiye guhabwa igihano n’urukiko kubera icyaha cyo guteza imvururu, nyuma y’igitero abashinjacyaha bavuze ko cyari “ubugizi bwa nabi bukabije kandi butatewe n’impamvu iyo ari yo yose”, ni icyaha cyabereye mu kabyiniro ko mu mujyi wa Londres mu Bwongereza mu mwaka wa 2023.
amakuru yagiye hanze avuga ko Abantu bazashobora gukurikirana imbonankubone uko abacamanza bagiye gutanga igihano kuri uyu muhanzi wicyamamare nkuko BBC yabyanditse.
Chris Brown, ufite imyaka 37, yemeye icyaha muri Nyakanga. Icyaha cyo guteza imvururu (affray) .
Uwahohotewe, Abe Diaw, ukora ibijyanye no gutunganya umuziki, yajyanywe mu bitaro kugira ngo avurwe ibikomere yari yagize ku mutwe no ku ivi. Amashusho yafashwe na kamera z’umutekano (CCTV) yagaragaje Chris Brown akubita Diaw mu mutwe inshuro nyinshi icupa ndetse ni kirahuri.
Chris Brown yari ateganyijwe kuburana ku bindi byaha bikomeye kurushaho, yahakanaga, birimo gukubita no gukomeretsa umuntu bikomeye agamije kumugirira nabi bikabije. Icyakora, ibyo byaha byaje gukurwaho.

