Umuhanzikazi Bwiza Emerance yasezeranye imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude, umujyanama we mu muziki, bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko.
Uyu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Ni intambwe nshya ikurikiye igihe kitari gito havugwa urukundo rw’aba bombi, nubwo bari baririnze kugira byinshi barutangazaho mu ruhame.
Mu minsi ishize, ubwo Bwiza yagiranaga ikiganiro kigufi ni tangazamakuru Bwiza yavuze ko imyiteguro y’ubukwe bwe igeze kure , yasubije mu magambo make agaragaza ko uwo munsi wegereje, agira ati: “Buri hafi.”
Umubano wa Bwiza na Uhujimfura Jean Claude watangiriye mu kazi k’umuziki. Kuva Bwiza yatangira urugendo rwe mu muziki, Uhujimfura yabaye umujyanama we, amufasha mu bikorwa bitandukanye binyuze muri KIKAC Music.
Umubano watangiye nk’uw’umuhanzi n’umujyanama we waje kurenga imipaka y’akazi, aba bombi bagirana urukundo rwaje kuvugwa cyane uko Bwiza yakomezaga gutera imbere mu muziki.
Bwiza amaze imyaka igera kuri itanu akorana bya hafi na Uhujimfura Jean Claude mu rugendo rwe rw’umuziki. Muri iyo myaka, umubano wabo wakomeje kugaragara mu bikorwa bya muzika byuyu muhanzikazi, kugeza ubwo amakuru y’urukundo rwabo atangiye kuvugwa ku mugaragaro.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, bivugwa ko ubukwe bwabo bushobora kuba mu mezi ya mbere ya 2027.

