Hari abumva ko kuvuga ko guhoberana bivura indwara ari ugukabya kuko ari ikintu cyoroheje buri wese akora buri munsi, mbese bamwe babifata nk’ibisanzwe cyangwa umugenzo gusa.
Nyamara umusaruro uvamo urarenze, kuko buri wese ashobora kwivura indwara nyinshi binyuze mu guhoberana.
Guhoberana usanga bijyana no kumwenyura ugaseka, ibyo rero abashakashatsi bagaragaje ko bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima, kwiheba, umunaniro ukabije, kwigunga, kurakara, uburibwe n’izindi nyinshi zijyana n’imitekerereze ya muntu.
Guhoberana bituma umuntu atera imbere mu mitekerereze n’inyuma ku mubiri (psychological and physical development).
Bimwe mu byo guhoberana byagufasha
Guhoberana byongera ubushobozi mu bwirinzi bw’umubiri, bigabanya amahirwe yo kurwara indwara z’umutima ndetse bikagabanya urugero rw’umusemburo wa Cortisol utera umunaniro ukabije mu mutwe (stress).
Ku bakunda guhoberana bakamara byibura hagati y’amasegonda 15 na 20 bituma mu mubiri hiyongera umusemburo wa Oxytocin utuma umubano ukomeza kuba mwiza ndetse bigatuma umuntu yumva yishimiye undi.
Ubushakashatsi kandi bwakozwe n’ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, bugaragaza ko guhoberana cyangwa gufata ikiganza cy’inshuti bimufasha mu kugabanya umunaniro (stress) ndetse n’ingaruka zawo ku mubiri.
Guhoberana bituma umuntu yigirira icyizere kuko igihe uhobeye umuntu ukabona arishimye ndetse akakwiyegereza wumva ko nawe ukomeye.
Guhoberana bituma imikaya ikora neza ikarambuka, bikiza ububabare bw’ingingo ukumva umeze neza.
Byigisha uburyo bwo gukunda no gukundwa, bifasha abantu kutihugiraho bakamenya ko buri wese akeneye undi.
Haba ku bakundana, ku babyeyi n’abana cyangwa n’abandi bantu bituma buri wese yishima agaseka.
Icyakora, hari igihe guhoberana bishobora kuzana akaga nk'iyo hari indwara z’ibyorezo nka ebola n’izindi zandura igihe ukoze ku wayirwaye.

