Advertisement
Agakiriro ka Gisozi kongeye gushya

Agakiriro ka Gisozi kongeye gushya

Mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2026, Agakiriro ka Gisozi kibasiwe n’inkongi y’umuriro yangije byinshi.

Icyateye iyi nkongi kugeza ubu ntabwo kiramenyekana cyane ko yabaye mu masaha y’igicuku abantu bose batashye. Yibasiye cyane igice gikorerwamo inzu zicuruza ibikoresho by’ubwubatsi, ndetse n’izikorerwamo ubukorikori.

Polisi y’u Rwanda yahise itabara, itangira kuzimya iyi nkongi, gusa kugeza muri iki gitondo haracyagaragara umwotsi, ndetse ibikorwa bikorerwa muri aka gakiriro byabaye bihagaze.

Agakiriro ka Gisozi kamaze igihe kadasiba kwibasirwa n’inkongi z’umuriro, aho nibura habarwa inshuro umunani kamaze gushya kuva mu 2017.

Editor Editor
15 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.