Advertisement
Umuraperi Bryant Myers yatawe muri yombi azira gukoresha ibiyobyabwenge

Umuraperi Bryant Myers yatawe muri yombi azira gukoresha ibiyobyabwenge

 

Umuraperi w’icyamamare ukomoka muri Puerto Rico, Bryant Myers, ari mu gahinda gakomeye  nyuma  yo gutabwa muri yombi muri Leta ya Florida, akekwaho kugerageza gucika abapolisi no gutwara imodoka ku muvuduko urenga kilometero 160 ku isaha ndetse no gukorsha ibiyobyabwenge bikabije .

Umuvugizi w’Ibiro by’Umushinjacyaha wa DeSoto County yabwiye ikinyamakuru TMZ ko Myers yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu  wa Gatanu,  afungirwa muri gereza ya DeSoto County, aregwa ibyaha bine — kimwe muri byo kikaba ari icyaha gikomeye cyo kugerageza guhunga no gucika umupolisi cyangwa urwego rushinzwe kubahiriza amategeko.

Uwo muvugizi yavuze kandi ko Myers aregwa ibyaha bibiri byoroheje aribyo gutunga urumogi ruri munsi ya garama 20 no gutunga ibikoresho bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.

Nk’uko abapolisi babivuga, Myers yashyizwe no mu bashinjwa gutwara imodoka yarengeje umuvuduko  wemewe ho kilometero zirenga 80 mu isaha, mu muhanda wari ufite umuvuduko ntarengwa wa kilometero 96 ku isaha.  Amakuru ava muri amerika avuga ko yari atwaye imodoka ku muvuduko urenga kilometero 160  ku isaha mbere gato y’uko atabwa muri yombi.

Myers, amazina ye nyakuri akaba ari Bryan Robert Rohena Pérez, ni umuraperi wo muri Puerto Rico ukora injyana ya hip-hop.  Yamenyekanye mu ndirimbo yakunzwe cyane ya Maluma yo mu mwaka wa 2016 yitwa “Cuatro Babys.”

Iyo ndirimbo yazamutse cyane ku rutonde rwa Billboard rwa Hot Latin Songs, igera ku mwanya wa 15. Myers azwi kandi ku ndirimbo ye yitwa “Esclava,” yamugize icyamamare mu gace akomokamo ka Loma Alta, muri Puerto Rico.

Editor Editor
15 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.