Advertisement
Harry Kane ukinira Ikipe ya Bayen Munich yegukanye Ballon d’Or ku nshuro ya mbere,

Harry Kane ukinira Ikipe ya Bayen Munich yegukanye Ballon d’Or ku nshuro ya mbere,

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza na Bayern Munich yo mu Budage, Harry Kane, yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2026, ahigitse abarimo Kylian Mbappé utabonye igihembo na kimwe na Lamine Yamal watwaye icy’umukinnyi mwiza ukiri muto ku nshuro ya gatatu.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, ni bwo muri London Palladium Theatre, mu Mujyi wa London mu Bwongereza habereye uyu muhango wari ubaye ku nshuro ya 70 mu mateka.

Wayobowe n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Thierry Henry, wabaye nimero ya kabiri kuri iki gihembo mu 2003, ubwo cyatwarwaga na Pavel Nedvěd. Yafatanyije n’umunyamakuru w’Umwongereza, Kate Scott.

Nyuma y’uko umuririmbyi, Jorja Smith, asusurukije abari mu muhango, Lamine Yamal ukinira FC Barcelone yegukanye Igihembo cya ‘Kopa Trophy’ gihabwa umukinnyi mwiza mu batarengeje imyaka 21.

Ni igihembo yegukanye ku nshuro ya gatatu yikurikiranya nyuma ya 2024 na 2025, avuga ko cyari gikwiriye mugenzi we Pau Cubarsí. Mu bagore iki gihembo cyegukanwe na Victoria López Serrano Felix na we ukinira FC Barcelone y’Abagore wagitwaye bwa kabiri.

Umukinnyi watwaye Ballon d’Or mu Bagore ni Alexia Putellas ukinira London City Lionesses ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne y’Abagore. Ni igihembo atwaye ku nshuro ya gatatu, nyuma y’icya 2021 na 2022.

Umutoza mwiza w’umwaka yabaye Luis de la Fuente utoza Ikipe y’Igihugu ya Espagne, akaba yaregukanye Igikombe cy’Isi cya 2026, ndetse Pere Romeu utoza FC Barcelone y’Abagore agihabwa mu bagore.

Umunyezamu wa Athletic Bilbao n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne, Unai Simón, yegukanye Igihembo cya Yashin Trophy nk’Umunyezamu Mwiza. Mu bagore cyatwawe na Cata Coll ukinira FC Barcelone y’Abagore na Espagne y’Abagore.

Bukayo Saka ukinira Arsenal n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, yavuze inkuru y’umwana wo mu Rwanda wavuwe ubuhumyi binyuze mu muryango w’uyu mukinnyi wita ku batishoboye witwa BigShoe.

Ni nyuma y’uko ahawe igihembo cya Socrate Trophy gihabwa uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu bikorwa by’ubugiraneza. Binyuze mu muryango we witwa BigShoe, yavuze inkuru y’umwana wo mu Rwanda wamutumye ku bitabiriye ibirori.

Umuryango wa Bukayo Saka ufasha abana batandukanye guhabwa ubufasha mu buryo butandukanye by’umwihariko ibirebana n’ubuzima.

Paris Saint-Germain yatowe nk’Ikipe Nziza y’Umwaka mu Bagabo, mu gihe FC Barcelone yo muri Espagne ari yo yahize andi makipe mu Bagore.

Rutahizamu wa Bayern Munich n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Harry Kane na Charlyn Corral wa CF Pachuca y’abagore, bahawe igihembo kizwi nka Gerd Müller Trophy gihabwa rutahizamu mwiza.

Editor Editor
6 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.