Umusekerite warurinze SACCO yitwa Inganji SACCO Rubavu, Ishami rya Nyamyumba, mu Murenge wa Nyamyumba, mu Karere ka Rubavu, mu ijoro ryo ku wa Gatanu, rishyira kuri uyu wa Gatandatu, yishe umuntu ukekwaho ko yaraje kwiba kuri iyi SACCO arapfa.
Abaturage baganiriye na Inumanews baduhamirije ayamakuru aho batubwiye ko murukerera rwo kuri uyu wa gatandatu aribwo bumvise ibiturika babanza kwi kanga nyuma yaho baza kumenya ko ari abajura bari baje kwiba iyi sacco kubwa mahirwe make mugenzi wabo akaraswa mu cyico agahita yitaba Imana.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yemereye Mama Urwagasabo TV aya makuru.
Aho yagize ati"Nibyo byabaye koko umusecurity yarashe umuntu wuriraga igipangu cya SACCO ya Microfinance. Inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane neza imiterere y'iki kibazo, andi makuru twabameyesha tumaze kumenya icyavuye mu iperereza".
Inganji Sacco Rubavu, yashinzwe nyuma yo guhuza za Sacco 12 zakoreraga ku rwego rw’imirenge mu Karere ka Rubavu.
inganji Sacco ya Nyamyumba ibi byabereyemo ikaba iherereye hafi nu ruganda rwa Brasserie rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye.

