Guverinoma ya Nigeria yatangaje ko umuntu wa mbere ufite virusi ya Ebola yagaragaye ku butaka bw’iki gihugu, i Abuja ku wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2026, avuye muri Uganda.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 44 bimaze kumenyekana ko bahuye n’uyu murwayi w’umugore, bakomeje gukurikiranirwa hafi.
Icyorezo cya Ebola cyadutse muri Gicurasi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite abarenga 9000 banduye na 4000 bapfuye, gikomeje gukwirakwira mu bindi bihugu bya Afurika.
bimwe mu bimenyetso bya Ebola ugoma kumenya.
kugira Umuriro mwinshi utagabanuka
Kurwara umutwe
Kubabara mu muhogo
Gucika intege cyangwa umunaniro ukabije
Kuribwa mu ngingo n'imikaya
Kuribwa mu nda
Kuruka cyane kandi kenshi
Guhitwa (impiswi) cyane
Gusesa ibiheri ku mubiri
Gutukura amaso
Kuva amaraso imbere no hanze (aho hose hari umwenge ku mubiri, nko mu mazuru, mu kanwa, cyangwa mu bwiherero.

