Umuforomo umwe yishwe naho undi mukozi w'ubuzima arakomereka bikomeye mu gitero cyabereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), mu gihe igihugu gikomeje guhangana n'icyorezo cya Ebola kimaze kwanduza abantu hafi 10,000.
Radio Okapi, iterwa inkunga n'Umuryango w'Abibumbye, yatangaje ko icyo gitero cyabaye ku wa gatandatu mu mujyi wa Bafwasende, mu ntara ya Tshopo.
Amakuru avuga ko abo bakozi babiri b'ubuzima batewe n'urubyiruko rwo muri ako gace rwabashinjaga kwanduza amasoko y'amazi no gukwirakwiza virusi ya Ebola.
Mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, umukuru wa OMS Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko abakozi b'ubuzima bagomba gukora akazi kabo batekanye kandi bubashywe, yongeraho ko bakwiye guhora barindwa.
OMS yanihanganishije umuryango w'uwo muforomo wishwe n'abo bakoranaga, inifuriza gukira vuba umukozi wakomeretse.
Iki gitero kibaye mu gihe inzego z'ubuzima zasohoye raporo nshya ku cyumweru igaragaza ko icyorezo cya Ebola gikomeje kwiyongera.

