Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza rushingiye ku kirego Idrissa Ouedraogo yarezemo umugore we, Ishimwe Vestine, asaba ko hakorwa isuzuma rya ADN (DNA) ku mwana babyaranye, ndetse agasaba no kumwerekwa. Muri uru rubanza, hasabwe icyemezo cy’amavuko cy’umwana kugira ngo hamenyekane imyirondoro ye, ariko inyandiko yatanzwe ntigaragaza amazina ya se, Idrissa Ouedraogo, mu gihe igaragaza amazina ya nyina, Ishimwe Vestine.
Ibi byabaye ku wa 21 Ukwakira 2026, ubwo impande zombi zari zimaze kuburana. Icyo gihe, uruhande rwa Ishimwe rwari rumaze gutanga icyemezo cy’amavuko cy’umwana, kizwi nka Acte de naissance, cyari mu nyandiko zishingiyeho urubanza. Icyakora, iburanisha ryabereye mu muhezo.
Kuri iyi nshuro, Idrissa Ouedraogo yari yitabiriye urukiko aherekejwe n’umwunganizi we mu mategeko, mu gihe Ishimwe Vestine na we yari ahagarariwe n’umwunganizi we.
Ni urubanza rwari rumaze gusubikwa inshuro ebyiri mbere y’uko rwongera kuburanishwa. Ku wa 7 Ukwakira 2026, urukiko rwafashe icyemezo cyo kurusubika nyuma y’uko mu gitondo cy’uwo munsi, umunyamategeko wa Ishimwe yari yashyize muri sisitemu ya EICMS, ikoreshwa mu gutanga no gukurikirana ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga, inyandiko irimo ibaruwa yandikiye Perezida w’Inteko Iburanisha.
Muri iyo baruwa, umunyamategeko wa Ishimwe yagaragazaga ko we n’umukiliya we bemeye ko umwana wa Ishimwe na Idrissa apimwa ADN, nyuma y’uko bari babanje kuburana batabyemera.
Kubera ko urubanza rutashoboraga gukomeza iyo nyandiko itabonetse, urukiko rwongeye kurusubika. Icyo gihe kandi, rwaciye uruhande rwa Ishimwe amande y’amafaranga y’u Rwanda 200.000 kubera gutinza urubanza.
Ku wa 21 Ukwakira 2026, iburanisha ryari riteganyijwe gutangira saa Tanu, ariko ritangira saa Sita n’iminota itanu. Perezida w’Inteko Iburanisha yahise asaba abantu bose batari ababuranyi gusohoka, kuko urubanza rwagombaga kuburanishwa mu muhezo, kandi barabyubahiriza.
Iburanisha ryamaze hafi isaha imwe. Nyuma yaryo, ababuranyi basohotse mu rukiko, buri ruhande rushaka guhita rugenda. Abanyamakuru benshi bari bahari bagerageje gushaka amakuru arambuye ku byabereye mu rukiko, ariko ntibyaboroheye.
Icyakora, bamenye ko urubanza ruzasomwa ku wa 28 Ukwakira 2026, saa Cyenda z’amanywa.

