Inama ya 20 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) iri kubera i Phnom Penh muri Cambodge yaranzwe n’impaka zikomeye ku muntu uzayobora uyu muryango, nyuma y’uko u Bufaransa busabye u Rwanda gukuraho kandidatire ya Louise Mushikiwabo ushaka manda ya gatatu.
Umukobwa wa Angelina Jolie na Brad Pitt witwa Vivienne, yatangaje ko yigeze kujyanwa mu bitaro kugira ngo afashwe kuvurwa indwara ijyanye n’imirire, avuga ko icyo gihe cyamugoye cyane ariko kikaba cyaramufashije gukira no kurushaho kwimenya.
Umuhanzikazi Spice Diana yatangaje ko nyina akomeje kumushyiraho igitutu cyo kubyara, avuga ko byagiye biba ngombwa ko amusobanurira ko icyemezo cyo kuba umubyeyi ari icye ku giti cye kandi ko kidakwiye gufatwa gihubukiwe.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) na Banki Nkuru ya Cambodge zatangije igerageza rya serivisi izafasha abakiliya bari muri Cambodge kohereza amafaranga mu Rwanda mu buryo bwihuse kandi butekanye.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yasabye ibihugu biwugize kwirinda kuwuhindura urubuga rw’amakimbirane hagati yabyo, agaragaza ko bishobora kuwucamo ibice.
Ku rubuga https://amelioretasante.com, bavuga ko inyanya ari rumwe mu mboga za mbere ziribwa cyane ku isi yose, kuko uretse kuba ziryoha cyane, zigira n’intungamubiri zikenerwa kugira ngo umubiri ukore neza. Kuri urwo rubuga bavuga ko umuntu ashobora kuvanga inyanya n’ibindi bintu bitandukanye, bikagirira akamaro uruhu ndetse zikanakomeza imisatsi.
Impaka hagati y’Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ignatius R. Kabagambe, n’umunyamakuru Mutesi Scovia zakomeje gufata indi ntera nyuma y’uko uyu munyamakuru anenze uburyo Kabagambe yasubije umuntu wavuze ko hari abarimu basaba abanyeshuri ruswa ishingiye ku gitsina. Aya makimbirane yatangiriye ku kibazo cyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga, aho uwitwa Keza Leila yagaragaje ko hari abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, bakoresha amanota nk’uburyo bwo guhatira abanyeshuri kwemera gukora imibonano mpuzabitsina na bo. Umunyamakuru Mutesi Scovia ntiyanyuzwe n'uko Kabagambe yitwaye kuri iki kibazo, amunenga avuga ko nk'umuvugizi wa Kaminuza y'u Rwanda yari akwiye gushyira imbere icyizere cy'abanyeshuri no kugaragaza ko ibirego byatanzwe bigiye gukurikiranwa, aho kwibanda ku kumenya niba uwabitangaje ari umunyeshuri uzwi na Kaminuza. Scovia yumvikanishije ko uburyo ibirego nk'ibi byakiriwe bushobora gutuma abantu batinya kuvuga ihohoterwa bakorewe, cyane cyane iyo baba bashaka kurinda umutekano wabo n'amazina yabo. Mu gusubiza Scovia, Kabagambe yamubwiye ko atigeze akora muri Kaminuza y'u Rwanda cyangwa ngo abe yarayizemo, bityo ko adakwiye kumwigisha uko agomba gusohoza inshingano ze nk'umuvugizi w'iki kigo.
Ubushakashatsi bw’umuryango Transparency International (TI) urwanya ruswa n’akarengane bwasohotse muri Nzeri 2022 bugaragaza ko mu mashuri makuru na kaminuza, ruswa ishingiye ku gitsina yagaragajwe ku kigero cya 42,6% ndetse ni aha kabiri yagaragaye cyane. Mu buhamya bwakusanyijwe, umunyeshuri wigaga muri kaminuza yagize ati “Umunyeshuri twiganaga yari umuhanga cyane kandi abanyeshuri bose bo mu ishuri ryacu bari babizi. Icyadutangaje ni uko yahawe amanota zeru ku ijana mu masuzuma no mu bizamini nyamara twese twari tuzi ko yari yarabikoze byose.” Uyu munyeshuri yavuze ko mugenzi we akimara kubona iki kibazo, yahamagaye umwarimu kuri telefone amusaba gusobanurirwa iby’amanota ye. Umwarimu yamuhaye gahunda yo guhura, maze bahuye amusaba ko baryamana.
Abantu bagera kuri miliyoni 28.8 bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) bahanganye n’ikibazo gikomeye cyo kutihaza mu biribwa, aho bamwe bashobora kugera ku rwego rw’inzara ikabije rusaba ubutabazi bwihutirwa. Ibi byagaragajwe n’isuzuma rishya ryakozwe na Leta ya RDC ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo mu bikorwa by’ubutabazi, i Kinshasa.
Ibishyimbo ni bimwe mu biribwa by’ingenzi biboneka hose, bibamo ubwoko butandukanye; harimo iby’umweru, umukara ndetse n’ibitukura. Ni isoko y’intungamubiri nyinshi kandi z’ingenzi, bikaba isoko ikomeye ya protein umubiri ukenera. Ni bimwe mu biribwa bikomoka ku bihingwa bikungahaye kuri proteyine cyane, nubwo proteyine zibonekamo ari nke ugereranyije n’iziboneka ku bikomoka ku matungo. Rimwe na rimwe ibishyimbo bihabwa akabyiniriro k “inyama z’abakene”. Ibishyimbo bikungahaye kuki? Bigizwe ahanini na fibres, ibitera imbaraga ndetse na proteyine nyinshi. Bimwe mu bigize ibishyimbo: Ibishyimbo bihiye (bipima nka garama 200), birimo proteyine garama 17 Ibishyimbo birimo ibitera imbaraga, 72% y’ibigize calorie zose zirimo. Vitamine nka B1, folic acid (vitamini B9) y’ingenzi ku bagore batwite na vitamine K1 ituma amaraso avura Imyunyungugu itandukanye nk’ubutare, umuringa, manganese, molybdenum, potasiyumu na fosifore. Bibamo kandi ibindi bitunga ndetse bigasukura, birinda uburozi umubiri nka antocyanines, isoflavone na lectines Akamaro k’ibishyimbo ku mubiri Ibishyimbo iyo bitetswe neza bigira akamaro gatandukanye ku buzima: Biringaniza isukari mu maraso. Isukari nyinshi mu maraso, ishobora gutera indwara zikomeye z’umutima na diyabete. ibishyimbo bigenda bisohora agasukari gacye gacye, bigatuma biba ingenzi mu kuringaniza isukari mu maraso nyuma yo kurya. Ibishyimbo birimo fibres z’ingenzi cyane zifasha mu kugabanya cholesterol. ibi kandi bifasha mu kurinda ko igipimo cy’isukari cyakwiyongera cyane nyuma yo kurya, niyo mpamvu byagakwiye kuba ifunguro ry’ingenzi ku barwaye diyabete, abafite ikibazo cy’ubwinangire ku musemburo wa insuline (insulin resistance) ndetse na hypoglycémie. Ibishyimbo iyo ubiryanye n’umuceri wuzuye (whole grains rice) ni ifunguro rizira ibinure ririmo proteyine nyinshi, rishobora gufasha abifuza guta ibiro cg kugabanya ibinure. Twabonye kandi ko bikize ku myunyungugu nka molybdenum, enzyme z’ingenzi mu gusukura no gusohora uburozi buba bwinjiye mu mubiri. Bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima. Kubera acide folique na manyesiyumu bikungahayeho birinda indwara z’umutima. Folic acid/acide folique (cg folates) igabanya urugero rwa homocysteine; ni ubwoko bwa acide amine zitari proteyine, ibipimo biri hejuru byayo mu maraso biri mu bitera indwara z’umutima, stroke kimwe n’izibasira udutsi duto dutwara amaraso ku mutima. Ifunguro ry’ingenzi cyane ku bagore batwite n’abonsa. Abagore batwite bakenera ubutare na folic acid bw’inyongera, ibi byose biboneka mu bishyimbo. icyo birusha inyama zitukura nazo zibonekamo ubutare ni uko, byo bifite calories nke kandi ntibigire ibinure. Ibi kandi bifitiye akamaro abari n’abategarugori bari mu mihango, kuko baba bakeneye kongera ubutare mu mubiri. Bifasha mu kurinda kanseri y’amara. Bikize cyane ku ntungamubiri na fibres zifasha umubiri kwirinda uburozi butera kanseri, twavuga nka alpha-galactosides zifasha bagiteri zifitiye umumaro kororoka mu mara zikora za aside zituma arushaho gukora neza Icyitonderwa Nubwo ibishyimbo birimo intungamubiri nyinshi, mu gihe bitetswe nabi cg bidahiye bishobora kubera uburozi umubiri. Hari ababirya bikabatera gutumba no kumva mu nda ibintu byigaragura. Birimo fibres zitayenga mu mazi zizwi nka alpha galactoses, zishobora gutera diyare no gutumba ku bantu bamwe na bamwe. Nubwo bwose bifite akamaro kanini, ariko hari na bimwe mu bibigize by’uburozi ku mubiri, hari proteyine yo mu bwoko bwa lectin yitwa phytohaemagglutinin iboneka cyane mu by’ubwoko butukura, gusa ishobora kuvanwamo no guteka ibishyimbo bigashya neza, mbere yo kubiteka byaba byiza ubanje kubitumbika mu mazi, nuko nyuma y’isaha 1, ukabyoza neza ukabiteka.
Sosiyete y'ikoranabuhanga ya Nvidia yatangaje ko Jensen Huang yeguye ku mwanya wa Perezida akaba n'umuyobozi mukuru (CEO) wayo. Ibi bibaye nyuma y'iminsi yari amaze ariho igitutu gishingiye ku makuru yavugaga ku guca inyuma uwo bashakanye, akagirana imibanire yihariye n'abagore babiri. Bijya kumenyekana, ikinyamakuru The New York Times tariki 29 Ukwakira (10), cyanditse inkuru kivuga ko Huang yari afitanye umubano wa hafi na Alice Huang, umugore bamwe mu bayobozi ba Amerika bakeka ko ari intasi ikorera u Bushinwa.
Abasirikare babiri b’u Bufaransa baguye igihumure imbere ya Perezida Emmanuel Macron, ubwo yari mu muhango wo kwakira mugenzi we wa Slovakia, Peter Pellegrini, mu Ngoro ya Élysée i Paris. Ibi byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, ubwo Perezida Macron yari agiye kwakira mugenzi we wari wagiriye uruzinduko mu Bufaransa.
Kuri uyu wa Gatatu taliki 12 ugushyingo , Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yamennye litiro 2000 z’inzoga zitemwe na Litiro 1000 za essance zafatiwe mu bice bitandukanye zivuye muri Republika iharanira demokarasi ya congo .
Ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga byaragabanutse bigera munsi y’amadolari 90 ku kagunguru, nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko intambara igihugu cye kirimo na Iran ishobora kurangira mu gihe cya vuba. Trump yavuze ko kugeza ubu nta mpamvu ihari yo kurushaho gukaza ibitero Amerika igaba kuri Iran. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri White House, yavuze ko Amerika ikomeje kuba maso kandi yiteguye gufata ingamba zose zikenewe. Icyakora, yashimangiye ko Israel n’ibihugu by’inshuti zayo byo mu Kigobe cya Peresi bifite ubushobozi bwo kwirinda ibitero bya Iran. Yagize ati: “Turabona ibimenyetso by’uko iyi ntambara iri kugana ku musozo. Ntekereza ko izarangira vuba.”
Abasirikare 66 bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bakatiwe igihano cy’urupfu, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ubugwari ku rugamba, kwigomeka no kwanga kubahiriza amategeko bahawe n’abayobozi babo, nk’uko ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu bibitangaza. Icyo gihano cyatanzwe nyuma y’urubanza rw’abasirikare 71 rwabereye mu rukiko rwa gisirikare i Walikale, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, mu burasirazuba bwa RDC. Muri abo basirikare, bane bagizwe abere, mu gihe undi umwe yakatiwe igifungo cy’imyaka 10.
Mu karere ka Rubavu hafunguwe ishuri ry'imyuga n'ubumenyingiro ryitwa "Innovate Technical College TSS" rifite umwihariko wo gucura icyuma cyose cyaba icy'imodoka cyangwa imashini iyo ariyo yose (Manufacturing Technology) bifashishije imashini zavuye mu Budage no gutunganya imiyoboro ya murandasi (Networking and Internet Technology). Kuri uyu wa mbere taliki 9 Ugushyingo 2026 habaye imurikabikorwa ryatumiwemo ababyeyi , abanyenganda ndetse n'abayobozi batandukanye aho beretswe ibikorwa bizakorerwa muri iki kigo. Abitabibiriye iki gikorwa batashye banyunzwe kandi bafite akanyamuneza ku maso biturutse ku byo biboneye. Abanyeshuri biga muri ikigo baganiriye na Inumanews bavuze ko ari amahirwe akomeye babonye muri aka karere ka Rubavu.Umunyeshuri wiga muri iki kigo witwa Umurisa Chanceline muri Level ya 3 ibijyanye na Networking yagize ati :" iri shuri twahasanze ibikoresho bihagije ndetse n’abarezi bafite ubumenyi buhagije ikaba ariyo mpamvu twizeye umusaruro uhagije tuzereka ababyeyi bacu mu gihe kiri imbere."
Itegeko ryerekeye inshingano riteganya ko gushyiraho inyungu z’ikirenga mu masezerano yo kuguriza amafaranga, binyuranyije n’amabwiriza agenga inyungu, bitesha agaciro izo nyungu. Unateganya ko uwatijwe ikintu atemerewe kugitiza abandi, keretse amasezerano abimwemerera.
Pome ni imwe mu mbuto zamamaye cyane kandi zizwiho kugira intungamubiri cyane, yaba ari ku bantu basanzwe cg abakora imyitozo ngorora mubiri. Uru rubuto ruzwiho uburyohe bwihariye ruzwiho kurinda ubuzima cyane no guha umubiri ubwirinzi ku ndwara zitandukanye ariho havuye imvugo rusange “pome imwe ku munsi ikurinda kwa muganga” Akamaro ka pome ku buzima Nubwo zikennye ku byongera imbaraga (calories), zikize cyane kuri fibre zifasha umubiri kwirinda indwara zitandukanye no kurinda kwiyongera kw’amavuta mabi mu mubiri. Fibre zirinda amara kuba yakwangizwa n’ibintu bibi twagereranya n’uburozi bushobora kwinjiramo Zikungahaye ku bitunganya umubiri bikuramo uburozi. Iby’ingenzi dusanga muri yo ni nka quercetin, epicathetin, na procyanidin B2. Uretse ibyo kandi, tunasangamo aside izwi nka tartaric ariyo iyiha cya cyanga. Ibi byose birafatanya mu gusohora mu mubiri imyanda yawangiza. Uru rubuto rudufasha mu gukura neza no kugira ubuzima buzira umuze. Muri pome dusangamo vitamini C ihagije hamwe na β-carotene. Amafunguro akungahaye kuri iyi vitamini afasha umubiri kurwanya indwara zandura no gusohora uburozi muri wo. Vitamini zo mu bwoko bwa B zinyuranye nka riboflavin (B2), thiamine (B1) na pyridoxine (B6). Zose hamwe zifatanya mu mirimo inyuranye ikorerwa mu mubiri imbere, nko gutunganya ibituma umubirir ukura neza. Si ibyo gusa kuko zibonekamo imwe mu myunyu-ngugu nka potasiyumu, fosifore na kalisiyumu. Potasiyumu izwiho kuyobora uko umutima utera no kuringaniza umuvuduko w’amaraso; bituma potasiyumu irwanya ingaruka mbi za sodiyumu. Ibyo ugomba kuzirikana Mu mihingire yazo, hakunzwe gukoreshwa imiti irinda udusimba twonona ibihingwa; kubera ingaruka zaterwa n’ubwandure bwa Pome mu gihe isarurwa, mbere yo kuyirya ugomba kuyironga neza mu mazi menshi. Pome ihabwa umwana byibuze uzi guhekenya, ni ukuvuga ufite byibuze hejuru y’amezi 10 Imbuto zayo ni uburozi ntukazirye. Jya uzijugunya kure.
Ibitangazamakuru bifitanye isano n’umutwe w’Abahouthi muri Yemen biravuga ko abantu nibura 33, barimo abagore n’abana, bishwe mu bitero by’indege z’intambara za Arabiya Sawudite. Ihuriro ry’ibihugu riyobowe na Arabiya Sawudite, rishyigikiye Leta ya Yemen yemewe n’amahanga, ntiriragira icyo ritangaza kuri ibyo birego. Amashusho yatangajwe na televiziyo ya Al Masirah, iyoborwa n’Abahouthi, yerekanye abashinzwe ubutabazi barimo gukura imibiri y’abantu mu bisenge by’inyubako zasenywe n’ibyo bitero mu mujyi wa Al-Shariyah, uherereye mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Sanaa. Muri iyo mibiri harimo n’iy’abana. Iyo televiziyo yanerekanye abantu benshi bakomeretse, barimo gutwarwa ku ngobyi bajyanwa kwa muganga kugira ngo bahabwe ubuvuzi. Ikigo cy’itangazamakuru cya Saba, na cyo kiyoborwa n’Abahouthi, cyatangaje ko icyo gitero cyagabwe na Arabiya Sawudite ku wa Gatandatu. Cyongeyeho ko abantu 39 bakomeretse. Arabiya Sawudite imaze imyaka irenga icumi iyoboye ihuriro ry’ibihugu birwanya Abahouthi, mu rwego rwo gushyigikira Leta ya Yemen yemewe n’amahanga. Intambara yo muri Yemen yari imaze igihe isa n’iyagabanyije ubukana, ariko yongeye gufata indi ntera bitewe n’intambara ya Irani.
Indabo za ‘Cloves’ zumishije, zigenda ziyongera mu Rwanda cyane cyane mu maduka acuruza ibiribwa n’imiti by’umwimerere, zikaba zituruka ku biti bya ‘Cloves’ bifite inkomoko muri Asia, ariko ibyo biti bikaba binaboneka ku bwinshi muri Tanzania, muri Kenya ndetse no muri Comoros. Izo ndabo za Cloves mu Rwanda zigurishwa zumishije, cyangwa se ziseye ari ifu, ku buryo hari abazikoresha nk’ibirungo mu cyayi, abandi bakaziteka mu byo kurya, mu gihe abandi bazivanga mu mitobe y’imbuto n’ahandi. 1. Kongera ubudahangarwa bw’umubiri Mu byiza bya Cloves ku buzima bw’umuntu harimo kuba yongera ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu, Siyansi ya ‘Ayurvedic medicine’ yagaragaje ko icyo kirungo gifite imbaraga zo kongera ubudahangarwa bw’umubiri. Icyo kirungo cyongera uturemangingo tw’amaraso tw’umweru (white blood cells), bagafasha umubiri kurushaho kugira ubwirinzi buwurinda gufatwa n’indwara zituruka kuri za bagiteri (bacteria) nefits include improving digestion, fighting bacteria, protecting the liver, fighting lung cancer, regulating blood sugar, preventing mutation, enhancing immune system, fighting inflammation, supporting oral health, curing respiratory infection, curing headaches, relieving stress, treating wounds, supporting healthy bones, treat acne, promoting youthful skin, and preventing stomach ulcers. 2. Koroshya igogora Gukoresha cloves mu mafunguro, uretse gutuma ahumura neza ngo binafasha mu gutuma igogora rigenda neza, kuko cloves zituma habaho kwiyongera kw’imvubura (enzymes) zifasha mu igogora. Ifu ya cloves ivanze n’ubuki ngo ni umuti w’umwimerere mu kurinda ibibazo byatuma igifu kidakora igogora uko bikwiye, bikaba byanatera umuntu byanatera umuntu kumva asa n’ufite isesemi. 3. Cloves zirwanya za bagiteri Ubushakashatsi butandukanye, bwagaragaje ko cloves zifitemo ubushobozi bwo kurwanya za bagiteri , ku buryo bw’umwihariko, cloves ngo zirwanya bagiteri zitera indwara nka cholera.
Aliqu justo et labore at eirmod justo sea erat diam dolor diam vero kasd
Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.