Ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga byagabanutse bigera munsi y’amadolari 90 ku kagunguru, nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko intambara igihugu cye kirimo na Iran ishobora kurangira mu gihe cya vuba.
Trump yavuze ko kugeza ubu nta mpamvu ihari yo kurushaho gukaza ibitero Amerika igaba kuri Iran.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri White House, yavuze ko Amerika ikomeje kuba maso kandi yiteguye gufata ingamba zose zikenewe. Icyakora, yashimangiye ko Israel n’ibihugu by’inshuti zayo byo mu Kigobe cya Peresi bifite ubushobozi bwo kwirinda ibitero bya Iran.
Yagize ati: “Turabona ibimenyetso by’uko iyi ntambara iri kugana ku musozo. Ntekereza ko izarangira vuba.”
Yongeyeho ko nubwo Amerika igomba gukomeza kuba maso, muri iki gihe nta mpamvu yo gufata ingamba zo kurushaho gukaza intambara.
Kwamamaza kw'aya magambo kwakurikiwe no kugabanuka kw'ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga.
Ku isoko ry’ibikomoka kuri peteroli, Brent Crude, ikoreshwa nk’igipimo fatizo mu kugena ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga, yagabanutseho 2,65%, igura amadolari 90,14 kuri barili saa 5:33 za mu gitondo ku isaha y’Iburasirazuba bwa Amerika (ET). Mbere yaho, yari yageze munsi y’amadolari 90 ku kagunguru.
Ku rundi ruhande, peteroli yo mu bwoko bwa West Texas Intermediate (WTI), ikoreshwa nk’igipimo fatizo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagabanutseho 2,4%, igura amadolari 84,78 ku kagunguru.

