Advertisement
RDC: Abantu hafi miliyoni 29 bashobora kwibasirwa n’inzara ikabije, uburasirazuba bw’igihugu ni bwo bwibasiwe cyane

RDC: Abantu hafi miliyoni 29 bashobora kwibasirwa n’inzara ikabije, uburasirazuba bw’igihugu ni bwo bwibasiwe cyane

Abantu bagera kuri miliyoni 28.8 bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) bahanganye n’ikibazo gikomeye cyo kutihaza mu biribwa, aho bamwe bashobora kugera ku rwego rw’inzara ikabije rusaba ubutabazi bwihutirwa. Ibi byagaragajwe n’isuzuma rishya ryakozwe na Leta ya RDC ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo mu bikorwa by’ubutabazi, i Kinshasa.

Raporo nshya y’ishami rishinzwe isesengura ry’ibibazo by’umutekano w’ibiribwa (IPC) igaragaza ko abantu miliyoni 28.8 bashobora guhura n’ikibazo gikomeye cyo kubura ibiribwa hagati ya Nzeri n’Ukuboza 2026.

Aba bantu bangana na 23% by’abaturage bose ba RDC.

Iyo raporo kandi igaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni 3.6 bari mu cyiciro cya kane cya IPC, ari cyo cyiciro kigaragaza ikibazo gikomeye cyane cyo kutihaza mu biribwa, aho abaturage baba bakeneye ubutabazi bwihutirwa kugira ngo babone ibyo kurya.

Uburasirazuba bwa RDC ni bwo bukomeje kwibasirwa cyane n’iki kibazo.

Abantu barenga miliyoni 10 bo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri bahanganye n’ikibazo gikomeye cyo kubura ibiribwa n’imibereho igoye.

Raporo igaragaza kandi ko uturere twa Djugu, Fizi, Shabunda na Walungu turi mu duce twashyizwe mu cyiciro cya kane cya IPC, kigaragaza ubukana bw’ikibazo cyo kutihaza mu biribwa.

Umuhuzabikorwa w’agateganyo w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri RDC, Damien Mama, yavuze ko ibyagaragajwe n’iri sesengura bikwiye gufatwa nk’ikimenyetso gikomeye gisaba kwitabwaho.

Yashimangiye ko ibikenewe mu bikorwa by’ubutabazi bikomeje kuba byinshi, ku buryo birenze ubushobozi bw’ibikoresho n’ubundi bufasha buhari.

Ku ruhande rwe, umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi muri RDC, Benjamin Toirambe Bamoninga, yavuze ko iri sesengura rizafasha inzego bireba kumenya uduce dukeneye kwitabwaho byihutirwa, ndetse no gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’ibiribwa.

Iri sesengura rya IPC rinateganya ko ikibazo gishobora gukomeza gukomera hagati ya Mutarama na Kamena 2027.

Muri icyo gihe, abantu bagera kuri miliyoni 30.3 bashobora kuzaba bafite ikibazo gikomeye cyo kutihaza mu biribwa, barimo miliyoni 4.2 bashobora kugera mu cyiciro cya kane cya IPC, gisaba ubutabazi bwihutirwa.

Raporo igaragaza ko intambara n’umutekano muke bituma abaturage bahora bava mu byabo, ntibabashe gukora imirimo ibatunze, ndetse n’ibibazo by’ubukungu, biri mu mpamvu zikomeye zituma ikibazo cyo kubura ibiribwa gikomeza gufata indi ntera muri RDC.

Editor Editor
8 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.