Company Youtube Channer

Ibiganiro bya Francophonie byateje impaka hagati y’Urwanda n’ubufaransa

Ibiganiro bya Francophonie byateje impaka hagati y’Urwanda  n’ubufaransa

Inama ya 20 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) iri kubera i Phnom Penh muri Cambodge yaranzwe n’impaka zikomeye ku muntu uzayobora uyu muryango, nyuma y’uko u Bufaransa busabye u Rwanda gukuraho kandidatire ya Louise Mushikiwabo ushaka manda ya gatatu. 

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko iki kibazo cyateje impaka mu nama ya 48 y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize OIF, yabaye ku wa 14 Ugushyingo 2026.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagarutse ku ibaruwa Perezida Emmanuel Macron yoherereje Perezida Paul Kagame mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13 Ugushyingo, amusaba gukuraho kandidatire ya Mushikiwabo kugira ngo inzira ifungurirwe Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania.

Macron yashakaga ko Cioloș aba umukandida wumvikanweho, bityo hakirindwa amatora yabonaga ko ashobora guteza amacakubiri muri OIF.

Nduhungirehe yemeje ko ubwo busabe bwabayeho, ariko avuga ko u Rwanda rutazakuraho umukandida warwo, cyane cyane rubitegetswe.

Nyuma y’ibyo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gukuraho kandidatire ya Juliana Amato Lumumba, kigashyigikira Cioloș, anasaba ibindi bihugu kubigenza bityo. Ibyo byatunguranye bamwe mu bari muri iyo nama.

Ibihugu bya Afurika byanze ko amatora asimbuzwa ubwumvikane

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti, Abdoulkader Houssein Omar, yavuze ko inzira yo kubungabunga ubumwe bwa OIF ari ukubahiriza amategeko yayo. Yashimangiye ko igihe ibihugu bitumvikanye ku mukandida umwe, hakwiye kuba amatora.

Iki gitekerezo cyashyigikiwe na Côte d’Ivoire, Gabon na Cameroun.

Ku rundi ruhande, Romania, Macédoine du Nord, Andorre na Monaco byashyigikiye ko umuyobozi atoranywa binyuze mu bwumvikane.

Umwe mu bahagarariye ibihugu bya Afurika yabwiye Jeune Afrique ko imyitwarire ya Macron igaragaza agasuzuguro ku Banyafurika. Yibukije ko Afurika ifite ibihugu 27 muri 53 bifite ubunyamuryango busesuye muri OIF, bityo ko bitakwiye kureka amatora kubera ibyifuzo by’u Bufaransa.

Kagame na Macron bagiranye ikiganiro cyaranzwe no kutumvikana

Ku wa 15 Ugushyingo, Perezida Paul Kagame na Emmanuel Macron bagiranye ikiganiro cyihariye mu nyubako yakiriyemo inama i Phnom Penh.

Jeune Afrique yatangaje ko Kagame yabwiye Macron ko ubusabe bwo gukuraho kandidatire ya Mushikiwabo bushingiye ku nyungu bwite z’u Bufaransa. Yanenze uburyo Macron yashakaga ko ibindi bihugu bigize OIF bikurikiza ibyifuzo bye.

Nubwo habayeho icyo kiganiro, u Rwanda rwakomeje gushimangira ko Mushikiwabo azaguma mu bahatanira kuyobora OIF kugeza amatora arangiye.

Hagati aho, intumwa z’u Bufaransa zakomeje kwegera abahagarariye ibihugu bya Afurika, zishaka ko haboneka umukandida umwe wumvikanweho aho kujya mu matora.

Mu ijambo rye mu muhango wo gufungura inama ku wa 15 Ugushyingo, Macron yongeye guhamagarira ibihugu bigize OIF gushyira imbere ubwumvikane no kubungabunga ubumwe bw’umuryango.

Mushikiwabo na we yashimangiye ko ubumwe bwa OIF budasaba ko ibihugu byose bigira ibitekerezo cyangwa imyumvire imwe.

Amatora yo kumenya uzayobora OIF ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo 2026. Abakandida bane ni Louise Mushikiwabo w’u Rwanda, Coumba Bâ wa Mauritania, Juliana Amato Lumumba wa RDC na Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania.

Chief Editor Chief Editor
12 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.