Ibitangazamakuru bifitanye isano n’umutwe w’Abahouthi muri Yemen biravuga ko abantu nibura 33, barimo abagore n’abana, bishwe mu bitero by’indege z’intambara za Arabiya Sawudite.
Ihuriro ry’ibihugu riyobowe na Arabiya Sawudite, rishyigikiye Leta ya Yemen yemewe n’amahanga, ntiriragira icyo ritangaza kuri ibyo birego.
Amashusho yatangajwe na televiziyo ya Al Masirah, iyoborwa n’Abahouthi, yerekanye abashinzwe ubutabazi barimo gukura imibiri y’abantu mu bisenge by’inyubako zasenywe n’ibyo bitero mu mujyi wa Al-Shariyah, uherereye mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Sanaa.
Muri iyo mibiri harimo n’iy’abana. Iyo televiziyo yanerekanye abantu benshi bakomeretse, barimo gutwarwa ku ngobyi bajyanwa kwa muganga kugira ngo bahabwe ubuvuzi.
Ikigo cy’itangazamakuru cya Saba, na cyo kiyoborwa n’Abahouthi, cyatangaje ko icyo gitero cyagabwe na Arabiya Sawudite ku wa Gatandatu. Cyongeyeho ko abantu 39 bakomeretse.
Arabiya Sawudite imaze imyaka irenga icumi iyoboye ihuriro ry’ibihugu birwanya Abahouthi, mu rwego rwo gushyigikira Leta ya Yemen yemewe n’amahanga.
Intambara yo muri Yemen yari imaze igihe isa n’iyagabanyije ubukana, ariko yongeye gufata indi ntera bitewe n’intambara ya Irani.

