Ubushakashatsi bw’umuryango Transparency International (TI) urwanya ruswa n’akarengane bwasohotse muri Nzeri 2022 bugaragaza ko mu mashuri makuru na kaminuza, ruswa ishingiye ku gitsina yagaragajwe ku kigero cya 42,6% ndetse ni aha kabiri yagaragaye cyane.
Mu buhamya bwakusanyijwe, umunyeshuri wigaga muri kaminuza yagize ati “Umunyeshuri twiganaga yari umuhanga cyane kandi abanyeshuri bose bo mu ishuri ryacu bari babizi. Icyadutangaje ni uko yahawe amanota zeru ku ijana mu masuzuma no mu bizamini nyamara twese twari tuzi ko yari yarabikoze byose.”
Uyu munyeshuri yavuze ko mugenzi we akimara kubona iki kibazo, yahamagaye umwarimu kuri telefone amusaba gusobanurirwa iby’amanota ye. Umwarimu yamuhaye gahunda yo guhura, maze bahuye amusaba ko baryamana.
Ati “Yamubwiye ko natabyemera azamutsindisha. Uwo munyeshuri yarabyanze, ajya gutanga ikirego ku muyobozi w’ishami yigagamo. Icyakora, umuhate wose yashyizemo ntacyo watanze, kuko uwo mwarimu yakomeje kwemeza ko amanota yamuhaye ari yo.”
Iki kibazo si gishya !
Mu 2019, inama idasanzwe ya Kaminuza y’u Rwanda yari yaragaragaje impungenge kuri ruswa mu burezi, aho bamwe mu barimu bavugwagaho gusaba abanyeshuri ruswa y’igitsina kugira ngo babongerere amanota.
Mu 2025, ikibazo cyaragaragajwe....
Ubushashatsi bwo muri Gicurasi umwaka ushize bushingiye ku buhamya bw’abahuye n’iki kibazo, abakibonye ndetse n’abakozi bo mu mashuri makuru ya Leta n’ayigenga.
Umukobwa wigaga muri kaminuza yigenga icyo gihe yavuze ko Umuyobozi w’Ishami yatangiye kumwoherereza ubutumwa n’amafoto biteye isoni. Yasobanuye ko yagerageje kumuhunga, ahindura amasaha yo kwiga ariko imyitwarire y’uyu murezi ntiyahindutse.
Uyu muyobozi yatangiye gukura amanota y’uyu mukobwa muri sisiteme y’ishuri cyangwa akamubwira ko yatsinzwe amasomo, afite intego yo kugira ngo umunyeshuri yemere icyo yamushakagaho.
Uyu mukobwa yagize ati “Amaherezo amanota yanjye yaragabanyijwe, bigira ingaruka ku hazaza hanjye kandi binsigira ihungabana, kubera gusa ko ndi umugore.”
Yagerageje gushaka ubutabera, ageza ikibazo ku buyobozi bwa kaminuza, anakora ibishoboka ngo inkuru ye igere mu itangazamakuru ariko umunyamakuru wari watangiye kugikurikirana aterwa ubwoba ko ashobora kuregwa gusebanya, ahitamo kureka kugikurikirana.
Hari abanyeshuri banga gutanga ikirego kubera gutinya ingaruka ingaruka bashobora guhura na zo, cyane cyane iyo uwo barega afite umwanya ukomeye cyangwa afitanye imikoranire ya hafi n’ubuyobozi bw’ikigo.
Hari n’abahisemo kureka amasomo burundu kubera iki kibazo. Umwe muri bo yavuze ko umwarimu yamuhamagariye mu biro asa n’ushaka ko baganira ku myigire ye, ariko aza kumusaba ruswa y’igitsina.
Itegeko ry’u Rwanda riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rishyira ruswa y’igitsina mu cyaha cy’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Ingingo ya 6 yaryo iteganya ko uhamijwe icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, agacibwa n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 Frw ariko itarenze 2.000.000 Frw.

