Advertisement
Rubavu : Innovate Technical College TSS mu nzira yo guhindura ubuzima bwa benshi binyuze mu myuga

Rubavu : Innovate Technical College TSS mu nzira yo guhindura ubuzima bwa benshi binyuze mu myuga

Mu karere ka Rubavu   hafunguwe ishuri ry'imyuga n'ubumenyingiro ryitwa  "Innovate Technical College TSS" rifite umwihariko wo gucura icyuma cyose cyaba icy'imodoka cyangwa imashini iyo ariyo yose (Manufacturing Technology) bifashishije imashini zavuye mu Budage no gutunganya imiyoboro ya murandasi (Networking and Internet Technology).

Kuri uyu wa mbere taliki 9 Ugushyingo 2026 habaye imurikabikorwa ryatumiwemo  ababyeyi , abanyenganda ndetse n'abayobozi batandukanye aho beretswe ibikorwa bizakorerwa muri iki kigo. Abitabibiriye iki gikorwa batashye banyunzwe kandi bafite akanyamuneza ku maso biturutse ku byo biboneye.

Abanyeshuri biga muri ikigo baganiriye na Inumanews bavuze ko ari amahirwe akomeye  babonye muri aka karere ka Rubavu.Umunyeshuri wiga muri iki kigo witwa Umurisa  Chanceline   muri Level ya 3 ibijyanye na Networking yagize ati :" iri shuri twahasanze   ibikoresho bihagije ndetse n’abarezi bafite ubumenyi buhagije ikaba ariyo mpamvu twizeye umusaruro uhagije tuzereka  ababyeyi  bacu mu gihe kiri imbere."

Mugenzi we witwa  Ingabire Rosine wiga Level 3 nawe yiga ibijyanjye na  Networking  avuga ko iki kigo cyaziye igihe ndetse biteze impinduka mu mashuri y'ubumenyingiro.  Yagize ati :"Nkurikije igihe maze muri iki kigo maze kugira ubumenyi butandukanye , kuko nkigera hano ntabwo narinzi gukoresha Computer ( Mudasobwa) , ariko ubu maze kubimenya nahuye na bagenzi banjye bafite ubumenyi butandukanye tugenda tubusangira ndabona ejo ari heza ."

Singirankabo William, Umuyobozi w'iki kigo yagarutse kuri byinshi iri shuri  rigiye  guhindura mu burezi , aho yagize ati: "Iki kigo kije ari igisubizo kuko ibijyanye n'ubushomeri bugiye kugabanuka mu rubyiruko  , kuko Abanyeshuri bari kwiga  ibigezweho ku isoko ry'umurimo ndetse  abazajya bosoza amasomo bazahita babona akazi bakora , ubu iki kigo turashaka guca ubushomere mu rubyiruko ndetse turateganya kuzana na gahunda yo kwiga by'igihe gito Short courses uzajya arangiza kwiga hano ajye ahita ayoboka umurimo ."

Mupenzi Pacifique, uhagarariye Uburezi mu karere ka Rubavu , yashimiye iki kigo  , avuga ko  iri shuri rije ari igisubizo , mu magambo ye yagize ati: "iri shuri rije ari igisubizo kuko rizagabanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko kuko ibyo  batangiye kwiga nibyo Leta yifuza , nk'ubuyobozi bw’Akarere turashishikariza Ababyeyi kohereza Abanyeshuri muri iki kigo kuko bazakuramo ubumenyi  buhagije."

Martin Helmuth Vincentz uri mu baterankuga ba mwamba muri  iki kigo avuga ko igitekerezo yagikuye ku nshuti ye  ituye  mu Rwanda yamukundishije iki gihugu  , Martin ati:" Nk'uwaje mpagarariye inshuti z'’u Rwanda mu Budage ,tumaze imyaka irenga 20  duteza  uburezi bw’u Rwanda imbere , twizeye ko iki kigo nacyo kizahindura ubuzima bw’uburubyiruko bw’u Rwanda."

Innovate Technical College TSS ni ikigo gifite  ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri barenga 100 gusa ku ikubitiro  cyatangiranye 34 aho biga n'ururumi rw'ikidage.iki kigo giherereye mu murenge wa Nyundo, Akagali ka Terimbere , Umudugudu wa Gahama .

Editor Editor
50 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.