Umuhanzikazi Spice Diana yatangaje ko nyina akomeje kumushyiraho igitutu cyo kubyara, avuga ko byagiye biba ngombwa ko amusobanurira ko icyemezo cyo kuba umubyeyi ari icye ku giti cye kandi ko kidakwiye gufatwa gihubukiwe.

Mu kiganiro yagiranye na podcast yo kuri YouTube, uyu muhanzikazi yemeye ko igitutu cyo guha nyina abuzukuru gikomeje kwiyongera, ariko ashimangira ko kubyara bikwiye kuba mu gihe umuntu abona ko gikwiriye.
Ati: “Namubwiye ko ari icyemezo cyanjye bwite kandi ko igihe Imana izabizanira mu gihe gikwiriye, nzabyakira. No mu bashakanye, uba uri wenyine. Nta mufana uzaza kugufasha. Bityo, reka dushake uburyo bwiza bwo kutubaza ibijyanye no kubyara aho kuduseka cyangwa kudukwena.”

Spice Diana kandi yasabye abantu kujya bagira ubushishozi n’impuhwe igihe babaza abagore ibijyanye no kubyara, avuga ko hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma umugore atinda gufata icyemezo cyo kubyara cyangwa akaba atabishobora.
Yasobanuye ko hari abagore bashobora kuba bafite ibibazo by’ubuzima, ubushobozi buke bw’amafaranga cyangwa bakaba batarabona umugabo babona ko akwiriye kubana na we, bityo bikaba bidakwiye gufatwa ko umuntu wese utarabyara aba abigambiriye.
Yongeyeho ati: “Nshobora kuba mfite ibibazo bimwe na bimwe bituma ntashobora kubyara, cyangwa nkaba mfite ibibazo by’amafaranga, cyangwa ntarabona umugabo ukwiriye… muri rusange, hari ibintu byinshi abagore bahura na byo.”




