Abasirikare 66 bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bakatiwe igihano cy’urupfu, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ubugwari ku rugamba, kwigomeka no kwanga kubahiriza amategeko bahawe n’abayobozi babo, nk’uko ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu bibitangaza.
Icyo gihano cyatanzwe nyuma y’urubanza rw’abasirikare 71 rwabereye mu rukiko rwa gisirikare i Walikale, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, mu burasirazuba bwa RDC. Muri abo basirikare, bane bagizwe abere, mu gihe undi umwe yakatiwe igifungo cy’imyaka 10.
Igisirikare cya RDC kivuga ko urwo rubanza rwari rugamije gukomeza kunoza imyitwarire n’ikinyabupfura mu basirikare, mu gihe bahanganye n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu.
Ako karere kamaze imyaka myinshi karangwa n’intambara, aho imirwano igikomeje hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa FRN (Front pour la Refondation de la Nation) imaze kwigarurira ibice byinshi .
Amakuru avuga ko abo basirikare bafashwe ku wa 20 Ukwakira i Walikale, bashinjwa gutererana ibirindiro byabo bagahunga igihe bari bahanganye n'abarwanyi ba FRN.
Ibikorwa bya gisirikare bya Congo byo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, irimo na FRN bimaze igihe bihura n’imbogamizi zikomeye zirimo imyitwarire mibi, kutagira ikinyabupfura n’akajagari mu basirikare.
Igisirikare cya Congo kimaze igihe kinengwa kubera kubura ubunyamwuga, ubushobozi n’ikinyabupfura bikwiye mu kazi. Ku rundi ruhande, abasirikare na bo bakomeje kugaragaza ko batishimiye imishahara mito bahabwa ndetse n’ibikoresho bidahagije bakoresha mu bikorwa bya gisirikare.

