Advertisement
Umunyamakuru Mutesi Scovia n’Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ignatius Kabagambe, bateranye amagambo

Umunyamakuru Mutesi Scovia n’Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ignatius Kabagambe, bateranye amagambo

Impaka hagati y’Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ignatius R. Kabagambe, n’umunyamakuru Mutesi Scovia zakomeje gufata indi ntera nyuma y’uko uyu munyamakuru anenze uburyo Kabagambe yasubije umuntu wavuze ko hari abarimu basaba abanyeshuri ruswa ishingiye ku gitsina.

Aya makimbirane yatangiriye ku kibazo cyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga, aho uwitwa Keza Leila yagaragaje ko hari abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, bakoresha amanota nk’uburyo bwo guhatira abanyeshuri kwemera gukora imibonano mpuzabitsina na bo.

Umunyamakuru Mutesi Scovia ntiyanyuzwe n'uko Kabagambe yitwaye kuri iki kibazo, amunenga avuga ko nk'umuvugizi wa Kaminuza y'u Rwanda yari akwiye gushyira imbere icyizere cy'abanyeshuri no kugaragaza ko ibirego byatanzwe bigiye gukurikiranwa, aho kwibanda ku kumenya niba uwabitangaje ari umunyeshuri uzwi na Kaminuza.

Scovia yumvikanishije ko uburyo ibirego nk'ibi byakiriwe bushobora gutuma abantu batinya kuvuga ihohoterwa bakorewe, cyane cyane iyo baba bashaka kurinda umutekano wabo n'amazina yabo.

Mu gusubiza Scovia, Kabagambe yamubwiye ko atigeze akora muri Kaminuza y'u Rwanda cyangwa ngo abe yarayizemo, bityo ko adakwiye kumwigisha uko agomba gusohoza inshingano ze nk'umuvugizi w'iki kigo.

Mu bindi bisobanuro yatanze, Kabagambe yavuze ko kutagaragaza umwirondoro ku muntu utanga amakuru ku bibazo bikomeye byumvikana, ariko ko bidakwiye gukoreshwa mu gukwirakwiza ibirego bidafitiwe gihamya.

Kabagambe yavuze ko uyu Keza atari umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda kuko mu rutonde bafite atabarizwamo.

Ati “Iyo umuntu yiyerekana nk’umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda, nyamara umwirondoro avuga ko ari uwe ntugaragare, mba mfite impamvu zose zo kwibaza niba akwiriye kwizerwa no kubaza ku byo yemeza.”

Yongeyeho ati “Kurinda abatanga amakuru nyakuri ku makosa ni ingenzi. Ni na ko kurinda abantu n’inzego ibirego by’ibinyoma ari ingenzi.”

Editor Editor
7 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.