Itegeko ryerekeye inshingano riteganya ko gushyiraho inyungu z’ikirenga mu masezerano yo kuguriza amafaranga, binyuranyije n’amabwiriza agenga inyungu, bitesha agaciro izo nyungu. Unateganya ko uwatijwe ikintu atemerewe kugitiza abandi, keretse amasezerano abimwemerera.
Iri tegeko ryamaze gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ku wa 5 Ugushyingo 2026, ritegereje gusohoka mu igazeti ya Leta rigatangira gukurikizwa.
Mu bijyanye n’inyungu zihanitse, ingingo ya 522 igira iti “Ukutubahiriza amabwiriza agenga inyungu hashyirwaho inyungu z’ikirenga bitesha agaciro igenwa ry’inyungu mu masezerano yo kuguriza amafaranga.”
Icyakora iyo ngingo inateganya ko urukiko, rukurikije uko ibintu bimeze, rushobora kugarura izo nyungu ku rugero rw’inyungu zishingiye ku itegeko.
Uwatijwe ntashobora kugundira icyatijwe yishyuza umwenda
Itegeko risaba uwatijwe kubika no kubungabunga ikintu yahawe mu buryo bukwiye, akagikoresha akurikije imiterere yacyo cyangwa ibiteganywa mu masezerano.
Ingingo ya 503 igira iti “Uwatijwe ntashobora kugundira ikintu yatijwe yitwaje kwiriha ibyo uwamutije amugomba.”
Uwatije na we afite inshingano
Iri tegeko riteganya ko uwatije adashobora kwambura uwatijwe ikintu igihe bumvikanyeho kitarangiye. Iyo nta gihe cyagenwe, ategereza ko gikoreshwa icyo cyatiriwe.
Icyakora, ashobora gusaba ko gisubizwa mbere y’igihe mu bihe birimo kuba agikeneye byihutirwa kandi mu buryo butunguranye, cyangwa uwatijwe atubahiriza inshingano ze.
Iyo igihe cyo kwishyura kitagenwe, urukiko rushobora kukigena
Ku masezerano yo kuguriza, uwagurije ntashobora kwishyuza mbere y’uko igihe bumvikanyeho kirangira.
Iyo nta gihe cyo kwishyura cyagenwe, urukiko rushobora guha uwagurijwe igihe cyo kwishyura, rukurikije uko ibintu bimeze.

