Company Youtube Channer

Umukobwa wa Angelina Jolie na Brad Pitt witwa Vivienne, yavuze ku burwayi bwatumye ajyanwa mu bitaro

Umukobwa wa Angelina Jolie na Brad Pitt witwa Vivienne, yavuze ku burwayi bwatumye ajyanwa mu bitaro

Umukobwa wa Angelina Jolie na Brad Pitt witwa Vivienne, yatangaje ko yigeze kujyanwa mu bitaro kugira ngo afashwe kuvurwa indwara ijyanye n’imirire, avuga ko icyo gihe cyamugoye cyane ariko kikaba cyaramufashije gukira no kurushaho kwimenya.

Ati: “Cyari igihe kibi kurusha ibindi mu buzima bwanjye, ariko nanone cyari igihe cyiza kurusha ibindi, kandi cyatumye ndushaho kuba umuntu mwiza.”

Uyu mukobwa w’imyaka 18, ukora ibijyanye n’ubugeni, yerekanye ibikorwa bye mu imurikagurisha ryabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakoresheje izina rya Vivienne Marcheline.

Yasobanuye ko ibihangano bye byashingiye ku burwayi yanyuzemo mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubwo yajyanwaga mu bitaro kugira ngo afashwe mu kuvura indwara yari afite ijyanye n’imirire.

Vivienne, uherutse guhindura izina rye mu buryo bwemewe n’amategeko akitwa Vivienne Marcheline Jolie, yagarutse kuri ubwo burwayi mu nyandiko y’ubuhanzi yashyizwe ahabereye imurikagurisha ryiswe “The Tulip Field: A Gallery on Patience of Patients”, ryabaye kuva ku wa 2 kugeza ku wa 8 Ugushyingo, mu kigo cya Forager Crafts i Los Angeles.

Mu nyandiko ye, Vivienne yagize ati:

“Kimwe n’abandi benshi, nagize ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Nanone nahanganye n’indwara ijyanye n’imirire. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, najyanywe mu bitaro kubera iyo ndwara. Nari mfite umujinya, ndwaye kandi numvaga ndi jyenyine cyane.”

Umuvugizi wa Angelina Jolie ntiyahise asubiza Entertainment Weekly yari imusabye kugira icyo avuga kuri iyi nkuru. Umuvugizi wa Brad Pitt we yanze kugira icyo atangaza.

Jado Upright Jado Upright
19 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.