Kuri uyu wa Gatatu taliki 11 ugushyingo , Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yamennye litiro 2000 z’inzoga zitemwe na Litiro 1000 za Lisansi zafatiwe mu bice bitandukanye .
Umunyamabanga nshwingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi Uwineza Francine avuga ko hafashwe ingamba zikomeye zo guhashya izi nzoga zitemewe , aganira na Inuma news Uwineza yagize ati: Izi nzoga ndetse na Lisansi twamennye kuri uyu wa gatatu byaturutse ku makuru twahawe n’abaturage ndetse tukaba tubashimira cyane , turasaba Abaturage kuduha amakuru ahantu hose bakumva ko harizo nzoga zitemewe tukazica burundu mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage .
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba SP Twajamahoro Sylvestre yagaragaje ko Police n’izindi nzego bahagurutse kugirango Izi nzoga zitujuje ubuziranenge zicike Burundu kuko zangiza ubuzima bwabazinywa.
Sp Twajamahoro aganira na Inuma news yagize ati: izi nzoga zangijwe uyu munsi zimwe zavuye mu bice bitandukanye bya karere ka Rubavu , turasaba abaturage kuduha makuru ahandi babona haba hakiri izindi tukajyayo tukazikumira burundu .
Umuvugizi wa Polisi kandi yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe kubakibitse izi nzoga zitujuje ubuziranenge yibutsa ko uzajya uzifatanwa azajya afatwa nk’abandi banyabyaha agahanwa n’amategeko dore ko mu karere ka Rubavu abagera kuri 17 barigukurikiranwa n’amategeko bazira gutunda no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge.

