Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Joshua Baraka, yatangaje ko azatekereza guhagarika umuziki amaze kugera ku ntego zikomeye yihaye mu rugendo rwe rwa muzika, zirimo kuzuza inshuro eshatu zikurikirana Stade ya Namboole.

Uyu muhanzi ukomeje kuzamuka mu ruhando rwa muzika, avuga ko muri iyi minsi yibanda cyane ku kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga. Yavuze ko afite intego zikomeye z’amafaranga n’ibitaramo ashaka kugeraho mbere yo gufata ikiruhuko mu muziki.

Mu ntego ze harimo kugira umutungo ungana na miliyoni 100 z'amadolari ya Amerika, kuzuza Stade ya Namboole inshuro eshatu zikurikirana no gutaramira mu gitaramo gikomeye kuri Madison Square Garden i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu magambo ye yagize ati: “Nimara kubona miliyoni 100 z’amadolari, kuzuza Stade ya Namboole inshuro eshatu zikurikirana ndetse ngataramira kuri Madison Square Garden, ibyo byose nzaba nabigezeho, nzafata ikiruhuko.”

Joshua Baraka yabivuze mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yabajijwe ku ntego afite mu muziki n’icyatuma yumva ageze ku rwego rushimishije ku buryo yahagarika ibikorwa bye by’umuziki.
Uyu muhanzi akomeje kwagura izina rye hanze ya Uganda, aho arimo kwamamara no mu bindi bihugu bya Afurika, cyane cyane muri Afurika y’Iburengerazuba. Ubufatanye amaze kugirana n’abandi bahanzi bo muri ako karere bwamufashije kurushaho kumenyekana no kwagura abafana be.



