Elayone Music bafite igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, kwijira ni ubuntu
Itsinda ry’abaramyi Elayone Music bagiye kwiyereka abakunzi babo mu igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe “None Urabikoze Worship Concert”, kiribuze kuba umwanya wihariye wo gushimira Imana ku mirimo ikomeye yakoze mu buzima bw’abantu.
Iki gitaramo giteganyijwe kuri iki cyumweru taliki 22 Ugushyingo 2026, kibere kuri Expo Ground i Gikondo, mu Mujyi wa Kigali. Kwinjira akaba ari ubuntu ku bantu bose baracyitabira.
Igitaramo “None Urabikoze Worship Concert” kirahuza abaririmbyi bafite impano n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, baribuze kuyisingiza no kuyishimira ibyo yabakoreye.
Iki gikorwa gishingiye ku butumwa bwo muri Bibiliya, mu gitabo cya Yesaya 43:19, bugira buti: “Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa.”
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Sangwa Serge, Perezida wa Elayone Music akaba n’uwashinze Elayone Ministries, iri tsinda ribarizwamo, yavuze ko iki gitaramo ari icya mbere bateguriye abantu bose, kandi ko ari intambwe nshya mu rugendo rwabo rwo gukorera Imana.
Ati: “Ni igitaramo cya mbere gifunguye ku bantu bose, n’igihe gishya kuri twe cyo kugendana n’Imana mu bundi buryo.”
Yasobanuye ko izina “None Urabikoze” ryaturutse ku ndirimbo yabo yitiriwe iki gitaramo, ikubiyemo ubutumwa bw’ubuhamya bw’ibyo Imana ikorera abantu mu buzima bwabo. Iyo ndirimbo imaze gukundwa cyane, kuko kuri YouTube imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 5.5.
Ati: “Twakise None Urabikoze kubera impamvu ebyiri. Twagihuje n’indirimbo ‘None Urabikoze’, kuko ubutumwa buvugwamo ari na bwo buhamya bwacu tuzaba duhamya icyo gihe, dufatanyije n’abazaba bitabiriye igitaramo bafite ubuhamya bw’ibyo Imana yakoze mu buzima bwabo binyuze muri iyo ndirimbo.”
Yakomeje avuga ko iri zina rifitanye isano n’ijambo Imana yabahaye kugira ngo ribe umurongo ngenderwaho muri iki gikorwa, riboneka muri Yesaya 43:19, rivuga ku bintu bishya Imana igiye gukora.
Igitaramo kizaba igice gishya cya “Ubuhamya Bushya”
Elayone Music isanzwe itegura igikorwa cyiswe “Ubuhamya Bushya”, aho abaririmbyi n’abandi bateranira hamwe bagashima Imana ku mirimo ikomeje gukora mu buzima bwabo. Muri ibyo bikorwa, iri tsinda rinakunda gufatiramo amashusho y’indirimbo mu buryo bwa Live.
Sangwa Serge yavuze ko na “None Urabikoze Worship Concert” kiraba ari igice gishya cy’icyo gikorwa, aho baribanda ku mirimo y’Imana bafiteho ubuhamya, bagafatanya n’abandi kuyishimira.

Kuki kwinjira mu gitaramo ari ubuntu?
Elayone Music yahisemo ko abaritabira iki gitaramo batazishyura amafaranga yo kwinjira, ivuga ko ari icyifuzo Imana yabahaye.
Abagize iri tsinda bagize bati: “Kwinjira twabigize ubuntu kuko ari byo Imana yadusabye gukora.”
Elayone Music ni itsinda rigizwe n’abaramyi bakomoka mu matorero atandukanye ya Pantekote. Rigizwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, barimo abasore n’inkumi, abagabo n’abagore, abafite akazi n’abatagafite.

Elayone music Itsinda rigezweho mu Rwanda .
Umuyobozi waryo, Sangwa Serge, yavuze ko nta muntu bahutaza cyangwa baheza kubera imibereho ye, igihe cyose afite ubushake bwo gukorera Imana, akabigaragaza mu mibereho ye no mu bikorwa, ndetse akemera kuyoborwa n’Ijambo ry’Imana.
Ati: “Turashima Imana ku byo Imana ikomeje gukora muri twe. Turi abantu barimo ingeri zitandukanye; abasore n’abakobwa, abagabo n’abagore, abafite imirimo n’abatayifite.
“Nta we tujya duheza igihe cyose umuntu aje yiyemeje gukorera Imana bihereye mu mibereho ye no mu bikorwa bye kandi akaba yemera kuyoborwa n’icyo Ijambo ry’Imana rivuga.”
Yavuze ko umwihariko wa Elayone Music ari ugukoresha impano bafite mu gutangaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, babikora mu kuri kandi banaharanira kubaho ubuzima buyoborwa n’Imana.
Indirimbo za Elayone Music zakunzwe n’abatari bake
Elayone Music imaze gukora indirimbo zitandukanye zakunzwe, zirimo “None Urabikoze”, “Ijoro Rimwe”, “Mana Urahambaye”, “Mu Gikorwa Kimwe”, “Narakubonye”, “Jambo”, “Arera” na “Araganje”.
Izi ndirimbo ziboneka ku muyoboro wa YouTube wa Elayone Music, aho abantu bazikurikira bakomeje kugaragaza ko zabafashije mu rugendo rwabo rwo kwizera no kwegera Imana.
Elayone Music yatangiriye muri Elayone Ministries
Elayone Music ibarizwa mu muryango mugari wa Elayone Ministries washinzwe na Sangwa Serge. Uyu muryango watangiye mu 2007, ubwo urubyiruko rwishyiraga hamwe rugamije gukorera Imana no kuyimenyesha abandi batari bayizi.
Kuva icyo gihe, Elayone Music yakomeje kwakira ubuhamya bw’abantu batandukanye bavuga uburyo indirimbo zayo zabahumurije, zabakomeje mu bihe bikomeye ndetse zikaba zarabaye umusemburo w’impinduka mu buzima bwabo.
Ibyo ni byo bituma iri tsinda rikomeza gushishikarira kwegera Imana no kuyikorera, kugira ngo rikomeze kugeza ku bantu ubutumwa rihabwa.






