Umunyakenyakazi Peres Jepchirchir, ufite igikombe cya Shampiyona y’Isi mu gusiganwa ku maguru mu cyiciro cya Marato, yahagaritswe mu bikorwa by’imikino ya marato igihe cy’imyaka itatu nyuma yo guhamwa n'ikosa ryo gukoresha imiti yongera ubushobozi bw’umubiri mu mikino.
Uyu mukinnyi w’imyaka 33, wanegukanye umudari wa zahabu mu mikino Olempike ya 2021, yari yarahagaritswe by’agateganyo mu Ukwakira n’Urwego rushinzwe kurengera ubunyangamugayo mu mikino ngororamubiri (Athletics Integrity Unit - AIU), nyuma y’uko icyitegererezo cy’amaraso cyangwa inkari cyafashwe mu gihe atari mu marushanwa kigaragaje ko yakoresheje umuti uzwi nka EPO.

Icyo cyitegererezo cyafatiwe muri Kenya mbere y’uko Jepchirchir atsinda isiganwa rya Sydney Marathon ryabaye ku wa 30 Kanama 2026. Ibisubizo by’ibizamini byasohotse ku wa 17 Nzeri 2026, bigaragaza ko hari ikibazo cy’imikoreshereze y’uwo muti.
Jepchirchir ni umwe mu bakinnyi batatu bakomeye bakomoka muri Kenya bahanwe muri iki gihe.
Veronica Loleo na we yahagaritswe imyaka itatu nyuma yo kwemera ko yakoresheje EPO, mu gihe Ronald Korir yahawe igihano cy’imyaka itandatu nyuma yo kunanirwa gutanga ibisobanuro ku makosa yagaragaye mu bipimo by'ubuzima bwe byifashishwa mu gukurikirana imikoreshereze y’imiti itemewe mu mikino.
EPO ni iki, kandi igira izihe ngaruka mu mikino?
EPO ni umusemburo ukorwa mu buryo busanzwe n’impyiko, ukagira uruhare mu gutuma umubiri ukora uturemangingo tw’amaraso dutukura.
Iyo uyu muti winjijwe mu mubiri, wongera umubare w’uturemangingo tw’amaraso dutukura, ari two dutwara umwuka mwiza wa ogisijeni ukagera mu mitsi n’imikaya.
Ibi bishobora kongera ubushobozi bw’umukinnyi mu mikino isaba kwihangana no kumara igihe kinini akora imyitozo.
Gusa, uyu muti ushobora kumenyekana mu bipimo by’inkari cyangwa amaraso mu gihe gito ugereranyije n’igihe umubiri ushobora kuba ukigaragaza ingaruka zawo.

Ibindi bikombe bikomeye Jepchirchir yegukanye
Peres Jepchirchir azwiho gutsinda amarushanwa akomeye mpuzamahanga ya Marato.
Mu bikombe bikomeye yegukanye harimo:
New York Marathon mu 2021.
Boston Marathon mu 2022.
London Marathon mu 2024.
Nubwo Jepchirchir yahakanye gukoresha umuti wa EPO, yashyize umukono ku nyandiko yemera ko hari amategeko y’imikino yarenzeho, anemera ko ibisubizo bye byose mu marushanwa kuva ku wa 17 Nyakanga 2026 biteshwa agaciro.
Umuyobozi Mukuru wa AIU, Brett Clothier, yavuze ko Kenya imaze gutera intambwe mu kurwanya ikoreshwa ry’imiti itemewe mu mikino mu myaka itanu ishize, ariko ko ibihano biherutse gufatwa bigaragaza ko hakiri urugendo rurerure.
Yagize ati: “Abayobozi ba Kenya bateye intambwe ikomeye mu kurwanya ikoreshwa ry’imiti itemewe mu mikino mu myaka itanu ishize, ariko ibi bibazo bigaragaza ko hakiri byinshi byo gukora.”
Yakomeje avuga ko Leta ya Kenya izi neza uko ikibazo gihagaze, kandi ko yiyemeje kongerera ubushobozi Ikigo cya Kenya gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’imiti itemewe mu mikino, ndetse no gufata ingamba zo guhangana n’urusobe rw’abanyabyaha bafasha abakinnyi kubona iyo miti.
Brett Clothier yavuze ko mu mezi ari imbere bazaganira na Leta ya Kenya ku buryo ibyo yiyemeje bizashyirwa mu bikorwa.

Kenya iri kwitegura kwakira Shampiyona y’Isi ya 2029
Muri Nzeri 2026, Kenya yahawe uburenganzira bwo kwakira Shampiyona y’Isi mu mikino ngororamubiri izaba mu mwaka wa 2029, nyuma yo gutsinda ihatana ryari ririmo imijyi ya London na Rome.
Icyo cyemezo cyatumye amahanga arushaho gukurikiranira hafi ingamba Kenya ifite zo guhangana n’ikibazo cy’ikoreshwa ry’imiti itemewe mu mikino kimaze igihe kigaragara muri icyo gihugu.
Kuva mu mwaka wa 2017, abakinnyi barenga 140 bakomoka muri Kenya, abenshi bakaba ari abasiganwa mu ntera ndende, bamaze guhagarikwa n’urwego rwa AIU bazira ibibazo bifitanye isano n’imiti itemewe mu mikino.
Mu kwezi gushize, Witold Banka, Perezida w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’imiti itemewe mu mikino (WADA), yabwiye BBC Sport ko Kenya igomba kugaragaza ko ishobora kwakira amarushanwa mpuzamahanga mu gihugu kirangwa n’ubunyangamugayo mu mikino, kugira ngo ikomeze kugira icyizere cy’amahanga mu gihe yitegura kwakira Shampiyona y’Isi ya 2029.



