Company Youtube Channer

Indege y'intambara ya Congo yahanuwe na FRN

Indege y'intambara ya Congo yahanuwe na FRN

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, saa 6:00 za mu gitondo, ingabo za FRN zarashe indege y’intambara yari iri kuguruka hejuru y’agace ka Minembwe, ikaba yari yiteguye kugaba igitero ku baturage b’abasivili.

ibi byemejwe n’umuvugizi wa FRN Lawrence Kanyuka aho yakomeje avuga ko “Kuva mu masaha ya mugitondo  yo kuri  iki Cyumweru, ingabo za FRN zashyize imbaraga mu bikorwa byo kurinda abaturage, bakomeje  kwibasirwa  ni bitero  bya hato na hato bigabwa n’ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Saa 7:10 za mu gitondo: Ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero zikoresheje drones za kamikaze ku bice bya Bulambika na Kambale, biri muri secteur ya Bunyakiri, muri teritwari ya Kalehe.

Saa 7:40 za mu gitondo: Mu gukomeza ibitero, izo ngabo zongeye kugaba igitero cyo ku butaka kuri Kambale n’inkengero zayo, muri secteur ya Bunyakiri, muri teritwari ya Kalehe.

FRN yavuze ko imenyesha  abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umuryango mpuzamahanga ko intambara yagutse kandi ikomeje gukaza umurego, bigizwemo uruhari  n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

FRN yongeye gushimangira ko ingabo zayo zikomeje kwiyemeza mu buryo budasubirwaho kurinda abaturage, kubungabunga umutekano wabo no guhangana n’ikibazo icyo ari cyo cyose cyabashyira mu kaga, hatitawe aho cyaturuka hose.

Chief Editor Chief Editor
92 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.