Company Youtube Channer

Nigeria igiye gukuraho igihano cy’igifungo ku bantu bagerageje kwiyambura ubuzima

Nigeria igiye gukuraho igihano cy’igifungo ku bantu bagerageje kwiyambura ubuzima

Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yasabye Inteko Ishinga Amategeko guhindura amategeko kugira ngo abantu bagerageje kwiyambura ubuzima ariko bakarokoka batongera kujyanwa mu nkiko cyangwa guhanishwa igifungo, ahubwo bakitabwaho n’inzobere mu buvuzi.

Icyifuzo cya Perezida Tinubu kigamije guhindura uburyo Nigeria yitwara ku bantu bagerageje kwiyambura ubuzima, aho kubafata nk’abanyabyaha, bakajya bafashwa binyuze mu buvuzi, kwitabwaho no gufashwa kongera kwisanga mu buzima busanzwe.

Iki cyifuzo kije nyuma y’imyaka myinshi inzobere mu buzima bwo mu mutwe zisaba ko iri tegeko rivugururwa. Umushinga w’itegeko wigenga ugamije gukuraho icyaha cyo kugerageza kwiyambura ubuzima na wo wamaze kunyura mu isuzumwa rya kabiri muri Sena ya Nigeria.

Amategeko asanzwe muri Nigeria afata kugerageza kwiyambura ubuzima nk’icyaha, aho uwagihamijwe ashobora guhanishwa igifungo cy’umwaka umwe, ihazabu cyangwa byombi.

Umushinga w’itegeko watanzwe na Senateri Asuquo Ekpenyong na wo urasaba ko ibihano bihindurwa, abantu bagerageje kwiyambura ubuzima bakitabwaho mu buvuzi, bagafashwa mu buzima bwo mu mutwe ndetse bagahabwa ubufasha bukenewe.

Senateri Ekpenyong avuga ko gukurikirana mu nkiko abantu barokotse nyuma yo kugerageza kwiyambura ubuzima bishobora gutuma abandi bafite ibibazo bibatera gutekereza kubikora batinya gusaba ubufasha.

Yongeyeho ko n’imiryango ishobora kujya ihisha ibibazo nk’ibyo kubera gutinya gukurikiranwa n’amategeko cyangwa guhabwa akato muri sosiyete.

Yashimangiye ko uwo mushinga utagamije kwemeza cyangwa gushishikariza abantu kugerageza kwiyambura ubuzima, ahubwo ugamije kurengera uburenganzira bw’abarokotse no kubafasha kubona ubuvuzi bukwiye.

Icyifuzo cya Perezida Tinubu cyakiriwe neza na Perezida wa Sena, Godswill Akpabio, wari warigeze kuvuga ko abantu barokotse nyuma yo kugerageza kwiyambura ubuzima bakwiye gufungwa.

Mu magambo ye, Akpabio yari yaravuze ati: “Turavuga ko kuri ubu kwiyahura ari icyaha. Bityo, uramutse ugerageje kubikora, tuzakujyana muri gereza.”

Gusa nyuma yo kwakira icyifuzo cya Perezida Tinubu, Akpabio yasobanuye neza amagambo ye ya mbere, avuga ko atari agamije abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Yongeyeho ko guhana abantu ibikorwa byabo byatewe n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byaba ari ukutita ku mibereho yabo n’ibibazo bafite.

Ibaruwa ya Perezida Tinubu isaba kuvugurura iri tegeko ije nyuma y’igihe kirekire inzobere mu buzima bwo mu mutwe zisaba ko Nigeria ihindura uburyo ifata abantu bagerageje kwiyambura ubuzima.

Mu nama nyunguranabitekerezo ya Inteko Ishinga Amategeko yabaye muri Gicurasi 2024, uwari Perezida w’ishyirahamwe ry’abaganga b’indwara zo mu mutwe muri Nigeria, Porofeseri Taiwo Obindo, yasabye abadepite gukuraho ibihano mpanabyaha bihabwa abantu bagerageje kwiyambura ubuzima.

Yagize ati: “Kuki nk’igihugu duhana abantu barwaye kandi bakeneye kwitabwaho n’abaganga, aho kubafasha kubona ubuvuzi?”

Ashingiye ku bunararibonye bwe mu kuvura indwara zo mu mutwe, Obindo yavuze ko abantu benshi bapfa bazize kwiyahura baba barigeze kugira ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe.

Perezida wa Sena, Godswill Akpabio, yamaze kohereza umushinga w’ivugurura ry’itegeko watanzwe na Perezida Tinubu muri komisiyo ya Sena ibishinzwe kugira ngo ukomeze gusuzumwa.

Nigeria iri mu bihugu byinshi byo muri Afurika bikomeje gufata kugerageza kwiyambura ubuzima nk’icyaha gihanwa n’amategeko.

Ghana yo yavanyeho icyo cyaha mu 2023, mu gihe muri Kenya, Urukiko Rukuru muri Mutarama 2025 rwemeje ko itegeko ryafataga kugerageza kwiyambura ubuzima nk’icyaha rinyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Jado Upright Jado Upright
18 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.