Company Youtube Channer

Eric Omondi yongeye kuvuga amarangamutima menshi ku rupfu rwa mukuru we witabye Imana nyuma y’imyaka 17 yari amaze arwana n’ingaruka zo gukoresha kokayine.

Eric Omondi yongeye kuvuga amarangamutima menshi ku rupfu rwa mukuru we witabye Imana nyuma y’imyaka 17 yari amaze arwana n’ingaruka zo gukoresha kokayine.

Umunyarwenya akaba n’umugiraneza ukomoka muri Kenya, Eric Omondi, yatangaje ko urupfu rwa mukuru we rwatewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ari rwo rwamubereye impamvu ikomeye yo kwishimira ko umunyemideli akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Georgina Njenga, yakize nyuma y’igihe yari amaze ahanganye n’ibibazo bikomeye by’ubuzima.

Eric Omondi yavuze afite agahinda kenshi uburyo musaza we mukuru witwaga Joseph Onyango yitabye Imana mu mwaka wa 2015, y’imyaka 17 yari amaze arwana n’ingaruka zo gukoresha kokayine.

Onyango yari yarabaswe na kokayine yo mu bwoko bwa crack cocaine ndetse n’ibindi biyobyabwenge. Muri iyo myaka yose, umuryango we wagerageje kumufasha mu buryo butandukanye, harimo no kumujyana mu bigo byita ku bantu bafite ikibazo cyo kubatwa n’ibiyobyabwenge, ariko ntibyamuhira.

Eric Omondi yagize ati: “Twmaze imyaka 17 tugerageza kumufasha, rimwe akajya mu kigo ngororamuco, ubundi akakivamo. Mukuru wanjye yakoreshaga crack cocaine n’ibindi biyobyabwenge.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’uko mukuru we yari amaze imyaka ibiri yarabuze, baje kumenya aho yari ari muri hoteli. Icyakora, yitabye Imana hasigaye umunsi umwe ngo ajyanwe mu bitaro no mu kigo cyagombaga kumufasha kuva mu biyobyabwenge.

Guhindura agahinda umusemburo wo gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge

Urupfu rwa mukuru we rwagize ingaruka zikomeye kuri Eric Omondi, bituma afata icyemezo cyo gushyigikira Georgina Njenga ubwo na we yari ahanganye n’ibibazo bikomeye by’ubuzima, akaza kwitabwaho n’abaganga no kujyanwa mu kigo ngororamuco.

Omondi yavuze ko kuba Georgina yarabashije gukira byamushishikarije gutegura igikorwa rusange kigamije gukangurira Abanyakenya kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge no gufasha ababifiteho ikibazo.

Mu rwego rwo kwizihiza ko Georgina yakize, Eric Omondi arategura igitaramo cy’ubuntu cyiswe “Georgina Is Back”, kizabera ahitwa Carnivore Grounds i Nairobi, ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026.

Iki gitaramo kizatangira saa tatu za mu gitondo (9:00 AM) kirangire saa kumi n'imwe (5:00 PM).

Omondi yatangaje ko amatike 4,000 y'ubuntu yashyizwe kuri interineti kugira ngo abaturage bazitabire iki gitaramo nta kiguzi bishyuye.

Ubutumwa bwo kwigisha abaturage n’abahanzi bazitabira

Uretse ibitaramo by’umuziki, hazaba hari n'ahantu hatandukanye hazatangwa inyigisho n'amakuru ajyanye no kwirinda ibiyobyabwenge.

Ibigo birimo Chiromo Hospital Group n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibikorwa byo kurwanya ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge muri Kenya, kizwi nka NACADA, bizaba bifite aho bikorera kugira ngo biha abaturage amakuru, ubujyanama n’ubufasha ku bijyanye n’iki kibazo.

Abahanzi batandukanye bakomeye muri Kenya na bo bamaze kwemeza ko bazitabira iki gitaramo mu rwego rwo gushyigikira ubu bukangurambaga.

Eric Omondi yemeje ko umuririmbyi Bensoul azitabira iki gitaramo, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yanditse ko uwo muhanzi yamaze kwemeza ko azaza gushimisha abazitabira igitaramo cyo ku Cyumweru, anibutsa abantu ko amatike ari ubuntu.

Umuhanzi Charisma na we yamaze kwemeza ko ari mu bazaririmba muri iki gitaramo.

 

Jado Upright Jado Upright
37 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.